Kagame akoresheje ibinyamakuru na Radiyo ze nka Flash FM akomeje kwikoma umufaransa Alain Juppe bivugwa ko afite amahirwe menshi yo kuzatorwa n’abafaransa benshi mu kuyobora igihugu cyabo. Kubera iyi mpamvu rero Kagame nta gisinzira yirirwa atuka uyu mugabo anashaka ku mugerekaho icyaha cy’inkomoko akoresha mu gucecekesha abantu bose bamurwanya cyangwa batabona ibintu kimwe nkawe.
Kagame ngo azaryama asinzire aruko Ubufaransa busabye imbabazi nkuko uwahoze ari Perezida wa Amerika Bill Clinton yabikoze. U Rwanda ntabwo rwigeze rwemera ibyo uwahoze ari Perezida wu Bufaransa Nicolas Sarkozy yavugiye i Kigali ubwo yasuraga u Rwanda. Kuri Kagame, yumva Sarkozy yaragombaga gupfukama agasaba imbabazi mw’izina ryu Bufaransa ndetse akanemera ko Abafaransa aribo bateguye Jenoside
Ubu Kagame yanze kwemera ambasaderi mushya Abafaransa bashyizeho ariko byari kuba byiza ndetse bikanarebeka neza iyo Kagame ahamagaza n’ambasaderi we i Paris. Ibi rero byo kwibwira ko we ashobora kwanga ambasaderi w’Abafaransa ariko we akagumisha uwe i Paris, njye nabyita agasuzuguro ndetse no kwiyemera. Ubwo reka turebe ko umunsi ambasaderi wu Rwanda yahinduwe, nibiramuka bibaye, ko n’Abafaransa bazemera uwo Kagame azaba yashyizeho. Iyi ntambara rero hagati ya Kagame n’Abafaransa sinzi uzayitsinda ariko abahahombera nitwe Abanyarwanda kubera inyungu z’umuntu umwe Kagame.