Mu cyumweru gishize abanyamakuru ba Radiyo Flash FM mu Rwanda bongeye kugaruka ku rupfu n’ishyingurwa rya nyakwigendera Jacques Bihozagara kugeza na nubu abantu benshi bibaza icyamwishe ndetse n’impuwe leta ya Kagame yerekanye amaze gupfa kandi bari baramutaye ishyanga:
Ibi nibyo byabaye kuri Jacques Bihozagara witangiye FPR kuburyo uwavuga ko iyo FPR itamugira, intsinzi bari kuyigeraho bibaruhije cyane. Aho bihuriye n’ibyo maze kuvuga haruguru nuko Jacques Bihozagara yapfanye agahinda gaturutse ku gufatwa nabi nabo yakoreye cyane cyane FPR.
Ifatwa rya Jacques Bihozagara i Burundi nta munyarwanda utararyumvise ndetse n’urupfu rwe nuko nta munyarwanda utarababajwe n’uburyo yapfuye. Igitangaje kandi kibabaje nuko ntacyo tuzi cyakozwe na leta ya Kagame kugirango bamufunguze nkuko babikoze kuri Gen Karenzi.
Ntawabura gutangazwa rero n’impuwe leta ya Kagame yagize nyuma yaho Bihozagara apfiriye. Nkuko ikinyamakuru The Rwandan cyabyanditse mu nkuru yabo banditse ku ya 13 Mata 2016, bibajije nabo aho izi mpuhwe za bihehe zaturutse. Dore ibyo icyo kinyamakuru the Rwandan banditse:
“Bamwe mu bantu bazi neza uyu muryango wa nyakwigendera kuva kera bibajije cyane kuri iyi myitwarire idasanzwe ya Leta y’u Rwanda, yananiwe kugira icyo ifasha Nyakwigendera agihumeka ahubwo ikamukoma mu nkokora noneho ubu yatabarutse ikaba ishaka kugaragaza ubugira neza itigeze igaragaza kuva mbere.
Hari abadashira amakenga umufasha wa nyakwigendera bahamya ko kuva kera yagaragaje imyitwarire idakwiriye yo guca inyuma uwo bashakanye ndetse n’ubunyangamugayo buke aho yagiye yambura amafaranga abantu benshi, bakaba babona byakorohera Leta y’u Rwanda mu kumugira igikoresho mu nyungu zayo za politiki.
Uku gufasha umuryango wa Bihozagara, hari ababibonamo gushaka kwerekana ko Nyakwigendera nta kibazo na kimwe yari afitanye na Leta ya Perezida Kagame. Mbese mu rwego rwo kwibagiza ubuzima bubi n’itotezwa Bihozagara yabayemo mbere yo guhitamo guhungira i Burundi. Bivugwa ko yavuze ko agiye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko hari benshi bahamya ko ubwo bucuruzi ntabwari buhari ndetse ngo yagiye atumirwa mu manama ya FPR agatinya kuza mu Rwanda kuyitabira. Hari n’amakuru avuga ko igihe yari afungiye i Burundi, abarundi bashatse kumurekura ngo bamwohereze mu Rwanda aranga!
Ikindi abasesengura babona gishobora kuba ni uko Leta y’u Rwanda yakoresha uru rupfu mu bikorwa byayo byo kwibasira abayobozi b’igihugu cy’u Burundi babashinja kwica Bihozagara.
Ariko uko byagenda kose n’ubwo ibizamini byakozwe ku murambo wa Bihozagara (autopsie) byagaragaza ko yishwe (hatabayeho gutekinika) ntabwo bisubiza ikibazo benshi bibaza: Ni inde wari ufite inyungu mu ipfira rya Bihozagara muri Gereza i Burundi? Hagati ya Leta y’u Burundi na Leta y’u Rwanda? Kuki ntacyo Leta y’u Rwanda yakoze mu gihe Bihozagara yari afunze ngo imufunguze?
Uko bigaragara umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Bihozagara ushobora kwitabirwa na benshi kuko Leta y’u Rwanda ifite inyungu mu kwigaragaza neza muri urwo rupfu ku buryo hari benshi mu bayobozi cyangwa abandi bo muri FPR bazahabwa uruhushya ndetse bakanategekwa kwitabira umuhango wo gushyingura. Dore ko kugeza ubu nta makuru turabona avuga ko haba hari abarimo kubuzwa gufata umuryango wa Bihozagara mu mugongo nk’uko byagenze igihe Gen Kayumba Nyamwasa apfusha nyina abantu bakabuzwa kumutabara!
Ibi bikaba byibutsa urupfu rwa Aloysia Inyumba nawe washyinguwe mu buryo bw’igitangaza mu gihe igihe yari muzima yari yarimwe uburyo bwo kwivuza.
Isomo twakura mu ibi ni uko Leta y’u Rwanda yikundira abapfuye kurusha abazima wenda kuko baba batagishobora kuba bagira icyo bayibangamiraho!”
Source: http://www.therwandan.com/ki/jacques-bihozagara-arashyingurwa-kuri-uyu-wa-gatanu-tariki-15-04-2016/