Kagame amaze gufunga ibikomerezwa byinshi mu Rwanda ariko kugeza ubu bose ntabemerera kuburana bari hanze. Dr. Rose Mukankomeje akaba ariwe ubaye uwa mbere Kagame yemereye gutaha akazaburanira hanze niba uru rubanza ruzapfa runabaye! Ese niki cyateye Kagame kureka Dr. Rose Mukankomeje akaburana ari hanze?
Ibi akaba yabyangiye ba Lt. Joet Mutabazi, Gen Rusagara, Col. Byabagamba, Victoire Ingabire n’abandi. Njyewe numvise ko yaretse akaburana ari hanze byahise biba ikimenyetso kuri njye ko uyu mutegarugori arengana. Ikindi niba atarengana, Kagame n’agatsiko batinye ingaruka n’igisebo ifungwa rye byari kubazanira nyuma yo kwirirwa baririmba mu mahanga ko bafite umubare munini w’abategarugori mu myanya myinshi y’igihugu. Aramuretse ngo atahe mu rugo none tukaba twizera ko urubanza rwe niruramuka rubayeho azareka akaburana mu ruhame aho kuburana mu mwiherero! Uwapfuye yarihuse.