Site icon Rugali – Amakuru

Fidele Twiringiyimana wa TV1 yavuze uko yanazwe muri pandagari nk’umufuka azira gutanga amakuru

Fidele Twiringiyimana wa TV1 yavuze uko yanazwe muri pandagari nk’umufuka azira gutanga amakuru. Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana akurikiranyweho icyaha cyo “Gukozisoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umutekano.

Ngiyo Polisi y’u Rwanda, polisi ya Kagame!!! Fidele Twiringiyimana wa TV1 buriya arishinganishije. Ariko kuva abitangaje ntimuzatangare hakurikiyeho kumva ngo yafunzwe cyangwa ngo yahunze kuko yashyize ahagaragara ukuri. Umuntu koko azazira kuvuga ukuri kugeza ryari?

Njye nshyigikiye itangazamakuru kuko riri mu bizatuma ukuri kose kujya ahagaragara. Umuntu muzima wibaza akanatekereza ntazemera ko bamuhohotera azira ubusa. Mwumvise mwese urusyo bageretse kuri Fifele noneho kuba abishyize kuri TV1 mwitegura ikigiye gukurikira. Ntabwo ndi umupfumu ntanubwo ndagura kuko twese tuzi ko leta ya Kagame itemera uwari we wese uyinenga. Ariko Nyagasani arahari ukuri kuzatsinda.

Exit mobile version