Site icon Rugali – Amakuru

Félicien Kabuga ati: “Nta mututsi n’umwe nishe”

Felicien Kabuga arashaka kurega abamwita umujenosideri kandi nta rukiko ruramukatira!

Félicien Kabuga yahakanye ibyo aregwa abyita ‘ibinyoma’. Félicien Kabuga umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma nk’uko ivugwa na Reuters.

Bwana Kabuga w’imyaka 84, yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati: “Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Bwana Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye jenoside.

Bwana Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ‘gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mukanya wongere ufungure iyi nkuru ku yandi makuru mashya…

BBC
Exit mobile version