Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

FDU Inkingi Irasaba ko Abarwanashyaka Bayo Barekurwa

Abarwanashaka b’ishyaka FDU Inkingi rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ritaremerwa gukorera mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda barasaba gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Bwana Boniface Twagirimana visi perezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi ufatwa nka Kizigenza w’abaregwa we ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu zivugwa ko yatorotse gereza. Abaregwa n’abunganizi babo babwiye umucamanza mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyo ku rwego mpuzamahanga ko basanga nta mpamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunzwe.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi. Bwasabye ko bakomeza gufungwa. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyi nkuru mu rukiko.

Kw’ Ijwi ry’Amerika – VOA

Kuri BBC Gahuza