Site icon Rugali – Amakuru

FDLR irahakana kwica Luca Attanasio na Italy ntiyemera ibyo Congo ivuga ko ari FDLR yamwishe

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ahakana avuga ko uyu mutwe utagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi w’Ubutaliyani mu burasirazuba bwa DR Congo. Abategetsi muri DR Congo ku wa mbere bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43.

Umupolisi w’Umutaliyani urinda ambasaderi n’umushoferi w’Umunyecongo na bo barishwe muri iki gitero. Uvuga ko yitwa Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC ko “FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse”.

Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kuraswa mu gitero cy’abitwaje intwaro ku wa mbere, ku modoka za UN ku muhanda wa Goma – Rutshuru hafi y’ahitwa Kibumba, nk’uko abategetsi baho babitangaje.

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe “muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y’umupaka w’u Rwanda”. Ngoma, avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ati: “Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.”

FDLR ivuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y’ingabo za DR Congo n’iz’u Rwanda kuko “cyabereye hagati ya ‘positions’ z’izo ngabo zombi.” Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’iperereza “uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy’urukozasoni wese agomba guhanwa by’intangarugero.”

FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize. Uyu mutwe uvuga ko uharanira impinduka mu Rwanda, ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Amerika buwita umutwe w’iterabwoba.

BBC Gahuza

Exit mobile version