Site icon Rugali – Amakuru

FC Barcelona yihanije Real Madrid, Suarez atanga impano ya Hat-Trick -Amafoto & Video

FC Barcelona na Real Madrid ni umukino iteka uba ukomeye ndetse uba uhanzwe amaso n’abafana b’aya makipe yombi mu bice bitandukanye by’isi kubera ibigwi no guhigana ubutwari ndetse n’ibihangage aya makipe yombi yagiye atunga mu bihe bitandukanye. Uwo kuri iki Cyumweru Barca yacuritse ikibuga inyagira Madrid 5-1.

Kuri iyi nshuro uyu mukino ubatizwa clasico wagiye kuba aya makipe yombi adafite ishusho abafana bayo bayifuzaho muri shampiyona ariko byagera kuri Real Madrid bikaba ibindi bindi dore ko byanavugwaga ko umutoza wayo Julen Lopetegui ashobora guhambirizwa natakaza uyu mukino.

Ikindi abantu bari biteze nyuma y’igihe kinini bari bagiye kureba clasico itarimo Cristiano Ronaldo wavuye muri Real Madrid yerekeza muri Juventus na Leo Messi wa FC Barcelona ufite imvune.



Leo Messi yakurikiraniye uyu mukino mu bafana aho yari kumwe n’umuhungu we Thiago


Abafana ba FC Barcelona bari babukereye

Ikipe ya FC Barcelona yari yakiriye uyu mukino kuri stade yayo na Camp Nou niyo yinjiye neza mu mukino. Philipe Coutinho yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku mupira wari uhinduwe neza na Jordi Alba.

Ubwo Coutinho yafunguraga amazamu

Thibaut Courtois na Sergio Ramos bagerageje gukora ibishoboka, ariko Coutinho yari yababaze


Coutinho yishimiye iki gitego yerekana ko we n’umugore we bitegura umwana

Luis Suarez yateretsemo igitego cya kabiri kuri penaliti ku munota wa 30 nyuma y’ikosa yari akorewe na Raphael Varane. Igice cya mbere cyarangiye Barca iri imbere n’ibi bitego 2-0 ndetse inarusha bigaragara Real Madrid.

Ubwo Raphael Varane yategeraga Suarez mu rubuga rw’amahina

Umusifuzi wo hagati Jose Sanchez utari warabutswe ibyabaye, yitabaje VAR abona kwemeza penaliti


Suarez na bagenzi be bishimira iki gitego imbere y’abafana babo

Mu gice cya kabiri abasore ba Julen Lopetegui baje bashaka kwishyura botsa igitutu izamu rya Ter Stegen ndetse ku munota wa 50 Marcelo agombora igitego cya mbere.


Marcelo nyuma yo kugabanya umwenda, we na bagenzi be bari bafite icyizere ko byose bishoboka

Iminota yakurikiyeho amakipe yombi yakomeje gusatirana ndetse byashobokaga ko Benzema atsinda igitego cya kabiri ku mupira yashyize ku mutwe ujya hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 75 Luis Suarez yongeye kunyeganyeza inshundura ndetse ku munota wa 83 aterekamo igitego cya kane cyari icya 3 cye muri uyu mukino.

Igitego cya kabiri cya Luis Suarez

Ibitego bye yabituye akana ke ka gatatu aherutse kwibaruka muri iki cyumweru dusoza



Uyu wari umugoroba wa Luis Suarez

Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu munya-Uruguay nyuma yo kunyeganyeza inshundura ubugira gatatu muri clasico

Igitego cy’agashinguracumu cya 5 cyatsinzwe ku munota wa 87 na Artuto Vidal wari winjiye asimbuye, maze iba yujuje imikino itatu yikurikiranya itsindwa muri shampiyona ndetse ukaba umukino wa 5 muri La Liga itabona intsinzi, biyishyira ku mwanya wa 9 n’amanota 14 mu gihe FC Barcelona iyoboye urutonde n’amanota 21.


Arturo Vidal yishimira igitego atsinze mu minota micye yahawe gukina muri clasico ye ya mbere

Sergio Ramos yagize ijoro ryo kwibagirwa

Casemiro na we byari byamurenze

Abakinnyi amakipe yombi yifashishije:

BARCELONA: Ter Stegen; Sergi Roberto, Pique, Lenglet, Alba; Rakitic, Busquets, Arthur (Vidal 87); Rafinha (Semedo 69), Suarez, Coutinho (Dembele 74).

REAL MADRID: Courtois; Nacho, Varane (Vazquez 46), Ramos, Marcelo; Casemiro, Modric, Kroos, Isco; Bale (Asensio 77), Benzema.

Reba hano hasi ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino

Amafoto: Dailymail

Exit mobile version