Site icon Rugali – Amakuru

Faustin Twagiramungu: “Ndahamagarira abanyarwanda bose gusanga FLN”

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 6/11/2019 Impuzamashyaka ya MRCD yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru i Bruxelles mu murwa mu kuru w’igihugu cy’Ububiligi; icyo kiganiro kikaba cyayobowe na Bwana Faustin Twagiramungu ufite umwanya wa visi-Perezida akaba n’umuvugizi wa MRCD. Muri icyo kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yahamagariye abanyarwanda bose kujya mu ngabo za FLN bakareka gukomeza kwicwa nk’ibimonyo!

Abanyamakuru babajije Faustin Twagiramungu impamvu yatumye atumiza ikiganiro mbwirwaruhame cya MRCD kuri iyo taliki. Twagiramungu yavuze ko MRCD ishaka gusobanurira abanyamahanga bashyigikiye Kagame ko afite ibitekerezo bibi kubanyarwanda kandi ko atabashakira umukiro akubwo akaba ashaka umukiro we kugiti cye gusa n’abanyamahanga bamushyigikiye. Twagiramungu yavuze ko MRCD iri gutegura ibaruwa igomba koherezwa muri ONU isobanura neza ubwicanyi bwa Kagame kandi ko ONU yakoze iperereza rihagije kuri ubwo bwicanyi aho kugira ngo igire icyo ibukoraho ahubwo yaricecekeye!

Twagiramungu yagize ati : “ntabwo Kagame yigeze ajyanwa mu rukiko rw’Arusha kandi rwaragombaga kuburanisha n’abicanyi bo muri FPR”. Twagiramungu avuga ko ibintu byose mu gihugu byabaye ibya Kagame. Twagiramungu yavuze na none ko ubutegetsi bwa Kagame abanyarwanda badashobora kubwihanganira, yagize ati:

“Igihugu ni icyacu twebwe abaturarwanda, ntabwo igihugu cyaba cyarigaruriwe n’abega nk’uko bica Rutarindwa bashatse kukigarurira, noneho ngo twicecekere tubundabunde ngo byararangiye. Iyo muvuga FLN aba ari ibintu byiza cyane, kuko icyo FLN ishaka ariko abanyarwanda bagomba gushyira hamwe, kuko FLN ari abana b’abahutu n’abatutsi bishyize hamwe kugirango babohore igihugu, bakiyobore baduhe agahenge, bakazana demokarasi mu gihugu cyabo kandi bumvikana…”

Twagiramungu yavuze ko Kagame adashobora kumutinyuka ngo agire aho amurega kuko yahita amutsinda izuba riva, yavuze ko abanyarwanda bagomba gusanga FLN bakabohoza igihugu cyabo!

Exit mobile version