Site icon Rugali – Amakuru

Faustin Twagiramungu ati Paul Kagame yibeshye agatera u Burundi yatsindwa ruhenu!

Rwanda: Paul Kagame aramutse atinyutse agatera Uburundi, yatsindwa ruhenu! (Faustin Twagiramungu). Burya koko ngo “Ingeso mbi ntirara bushyitsi”! Kuva mu mwaka w’1990, Paul Kagame yagiye akora ibitero byo kwica abaturage, ubwo bwicanyi akabugereka ku butegetsi bwa Habyarimana; ibyo byaramuhiriye, bituma ashyigikirwa n’amahanga afata ubutegetsi mu Rwanda.

Ubwo yashakaga kwikiza Kayumba Nyamwasa, Kagame yateguye igitero cyo kwica abaturage abaminjiramo ibisasu bya grenades, ubwo bwicanyi nabwo akaba abugereka kuri Nyamwasa n’ubwo nta bimenyetso yerekana by’uko ariwe wateraga ibyo bisasu! Mu gihe cy’intambara ya M23, amahanga yokeje igitutu Kagame amusaba guhagarika iyo ntambara, kugirango yerekane ko ntaho ahuriye na M23, Kagame yategetse inkotanyi za muri M23, ziri ku butaka bwa Congo gutera igisasu cya bombe mu isoko ku Gisenyi kugirango yerekane ko na M23 imwanga! Icyo kinyoma ariko cyafashe ubusa kuko yahise avumburwa!

Muri iki gihe Paul Kagame arimo ashinjwa n’igihugu cy’Uburundi ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu ndetse n’indege z’intambara za Kagame zikavogera ikirere cy’Uburundi; ibyo byose imiryango mpuzamahanga ikaba ibizi. Kagame amaze kubona ko ntakundi yabigenza mu gushaka impamvu yo gutera Uburundi, yiyemeje gukora amayeri yo guhimba ibitero agabwaho n’abantu bavuye i Burundi bityo ibyo bikamubera impamvu yo gushoza intambara isesuye ku gihugu cy’Uburundi. Nk’uko asanzwe abigenza, Kagame yagabye igitero ku baturage bo ku Kitabi (Gikongoro) kuwa gatandatu taliki ya 15/12/2018, atwika imodoka z’abaturage, yica n’abazirimo, arangije akora ikinamico ryo kuvugisha abaturage ngo bavuge ko abagabye icyo gitero bavugaga ikirundi noneho abonereho impamvu yo gutera Uburundi!

Ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Paul Kagame ariwe wagabye igitero mu baturage bo ku Kitabi (Gikongoro); ni uko yategetse inkotanyi ze kubuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru mpuzamahanga kandi ryigenga ngo bavuge ibyo babonye kuri icyo gitero; Major Callixte Sankara bakunze kuvugako afite ingabo mu ishyamba rya Nyungwe yatanze itangazo ku mugaragaro avuga ko ntaho ahuriye n’icyo gitero; ahubwo yamagana ubwicanyi inkotanyi ziri gukorera abaturage begereye ishyamba rya Nyungwe. Abaturage baturiye ako karere bemeza ko inkotanyi zafashe abana b’inzererezi bafungiye mu kigo cyo kwa Kabuga, zijya kubarasira muri Nyungwekugirango zigaragaze ko ari abarwanyi b’abarundi bagabye igitero ku modoka ariko inkotanyi zigashobora kubica!

Mu kiganiro yagiranye na radiyo “Ubumwe”, umunyepolitiki w’inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu yamaganye kuburyo bukomeye ayo mayeri ya Kagame yo kwica abaturage kugirango abone impamvu yo gutera Uburundi. Twagiramungu yavuze ko ayo mayeri ya Kagame yo gukora ubwicanyi akabugereka kubandi ari ayacyera. Twagiramungu akaba asaba Paul Kagame gusobanura ku mugaragaro ibyerekeranye n’intambara avugako arwana muri Nyungwe. Twagiramungu yagize ati:

“…ayo makuru y‘abantu bapfa ariko ugasanga guverinema ishaka kubigira ibanga, ni ibintu abanyarwanda twese tugomba kuvugaho, byaba na ngombwa tukaba twava mu gihugu kuko batuma tutavuga, tukajya hanze tukabivuga. Ntabwo dushaka kugwa mu mutego nk’uwo twaguyemo, aho inkotanyi zazaga zikica abantu muri Byumba, mu Ruhengeri, mu bagogwe… abantu bose bishwe bakitirirwa interahamwe cyangwa se bikitirirwa Habyarimana…”

Twagiramungu yasobanuye uburyo n’inkotanyi zicaga abanyamahanga mu gihugu bikitirwa Habyarima, Twagiramungu yasobanuye ko Paul Kagame ari umwicanyi kabuhariwe kandi ubwo bwicanyi akaba yarabwigiye muri Uganda! Twagiramungu avuga ko abanyarwanda bagomba gushirika ubwoba, byaba ngombwa bagatanga ibitambo ariko Kagame akava ku butegetsi. Twagiramungu agira ati:

“…ibintu bibera muri ririya shyamba Kagame nabigaragaze areke gukomeza gukoresha amayeri ngo arashakisha inzira izatuma ajya gutera Uburundi. Uwo muntu (Kagame) muri kariya karere ntawe ukimwifuza ko akomeza gutegeka u Rwanda, haba abanyarwanda ubwabo, haba n’abategetsi bo mukarere, yewe na Museveni wamuremye akamugira icyo aricyo amugeze kubuce!Uw’Uburundi we yamugize umuntu ahora atuka, akamugaya ko asenga, akamugaya ko abaturage yabakenesheje; ni amuhe amahoro. Uriya mugabo utegeka Uburundi Nkurunziza nawe afite ibye yavuga. abantu kujya abavuga ko abahutu aribo bicanyi gusa! Abantu nkaba Micombero, n’uyu uhora wikaraga wahoze ategeka Uburundi witwa Buyoya, ni abicanyi kabombo! wagirango bigishijwe na Kagame.”

Twagiramungu yasobanuye uburyo abatutsi bo mu Burundi bishe abahutu kuva mu mwaka w’1972, none ubu abo bicanyi ngo ntibashaka ko bagezwa imbere y’inkiko. Twagiramungu yagarutse ku magambo yavuzwe na Callixte Sankara, akaba asaba abahutu n’abatutsi bazima gufatanya bakirukana Kagame ku butegetsi. Twagiramungu avuga ko atemera ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo intambara ahubwo asanga ari amayeri ameze nk’ayakoreshejwe i Byumba. Twagiramungu yibukije ko Kagame yishe Perezida Ntaryamira w’Uburundi ari kumwe na Habyarimana. Mu magambo akomeye Twagiramungu yagize ati:

“…niba ibyo muri Nyungwe ariyo nzira ushaka kugira ngo uzatere Uburundi ntabwo uzabigeraho, kandi uramutse ubikoze, abanyarwanda bazahaguruka kandi iyi ntambara uzayitsindwa kubera ko abanyarwanda bazakurwanya n’abarundi bakakurwanya. Icyo ngusaba ni uko wakwemera, niba ukunda igihugu cyawe, ukegura ugatwara ibintu byawe, ufite amafaranga menshi warakize, ntukimenya ko abakene babaho n’ubwo nawe wabwigeze…

Twagiramungu yakomeje avuga ko intambara za Kagame ari ibinyoma kandi ko abantu bose babimenye.

Veritasinfo

Exit mobile version