Site icon Rugali – Amakuru

Faustin Twagiramungu ati Diane Rwigara yateye ubwoba ubutegetsi bwa Kagame kuburyo budasanzwe!

Faustin Twagiramungu ari mu kiganiro n’ikondera libre

Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n'”ikondera Libre” yagaragaje ubwoba bukabije ubutegetsi bwa Kagame bukoreramo! Ibi akaba yarabivuze ubwo yarabajijwe ikibazo cyo kumenya niba haricyo Kagame anengwa kandi yarafunguye zimwe mu mfungwa za politiki zirimo Diane Rwigara na Victoire Ingabire.

Muri icyo kiganiro, Bwana Faustin Twagiramungu yasobanuye ko ubusanzwe Diane Rwigara atari umunyapolitiki wari kurwego ruzwi rw’abanyepolitiki bayikoraga mu gihugu, ariko kubera urupfu rw’umubyeyi we Assinapol Rwigara, wishwe na Paul Kagame, byabaye ngombwa ko Diane Rwigara ajya kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ariko ubutegetsi bwa Kagame bukaba bwarahise buhinda imishyitsi bumuza kwiyamamaza, Faustin Twagiramungu yagize ati:

“…Kubona baterwa ubwoba n’uriya mwana w’umukobwa biteye isoni! njye nari kumureka akiyamamaza! nabona atsinzwe nkagira nti umenya nakoraga ubusa! Guhinda imishyitsi, umwana w’umukobwa akabacugusa kugera igihe bavuga ngo yasinyishije abapfuye, hari ikibazo! Ntabwo rero abatinya ari abategekwa gusa, n’abategeka bafite ubwoba butangaje! Diane Rwigara yakoze amatekaye, yerekanye ko ubutegetsi busigaye bufite amaguru nk’ay’ibumba, bakoraho bigasenyuka!…”

Faustin Twagiramungu yababajwe n’uko Diane Rwigara n’umubyeyi we bafunzwe umwaka wose nta cyaha bafite; Twagiramungu akaba yarashimye amagambo Adeline Rwigara yavuze mu rubanza yaburanye kuburyo ayo magambo azandikwa mu mateka. Twagiramungu yavuze ko yatangajwe n’amagambo yavuzwe n’Anne Rwigara ubwo bari baje gufata uruganda rwabo ku ngufu! Twagiramungu yavuze ko Kagame ari “Rwabuzisoni” kukona ahemukira abantu bose bamufashije kugera ku butegetsi. Twagiramungu yatangajwe n’amagambo Kagame yavuze y’uko ngo Ingabire nakomeza kuvuga azongera kumusubiza muri gereza! Twagiramungu yavuze ko azashyigikira Diane Rwigara mu rugamba yavuze rwo gukomeza guharanira ko demokarasi yagera mu Rwanda.

Twagiramungu avuga ko hari izindi ntwari za demokarasi zitarafungurwa nka Dr Niyitegeka, Déo Mushayidi n’abandi, Twagiramungu ati: “Nibafungurwe bakorane naba Diane bongere biyamamaze, igihugu ni icyabo ibyo aribyo byose; ntabwo rero numva ko twagira intwari zimwe zikomeza kuguma mu buroko,izindi zigafungurwa”!

Urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara biri mu makuru yavuzwe cyane mu Rwanda kandi uru rubanza rukaba rwaragaragaje intege nke ubutegetsi bwa Kagame bufite muri politiki!

Kanda aha wumve ikiganiro cya Faustin Twagiramungu ku buryo burambuye!

“Veritasinfo”

Exit mobile version