Site icon Rugali – Amakuru

Faustin Twagiramungu asaba ko inyito ‘enoside yakorewe Abatutsi’ isubirwamo ikitwa ‘Genocide Rwandais’

Rwanda: Faustin Twagiramungu avuga ko hari abambuwe uburenganzira bwo kwibuka. Mu gihe u Rwanda rutangira iminsi 100 yo kwibuka jenoside, ishyaka RDI-Rwanda Nziza rivuga ko igihe inyito y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 itarahinduka nta bumwe nyabwo buzaba mu Banyarwanda.

Mu 2018 Umuryango w’Abibumbye wanzuye ko tariki 07 z’ukwezi kwa kane buri mwaka ari “umunsi mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Mu kiganiro n’abanyamakuru, ishyaka RDI-Rwanda Nziza ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali rikorera mu mahanga ryavuze ko inyito ya jenoside yagiye ihindurwa mu nyungu z’abafashe ubutegetsi (FPR-Inkotanyi).

Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe nyuma ya jenoside, ukuriye iryo shyaka, yavuze ko iyo nyito yahinduwe “ku bwumvikane bw’abantu bamwe na bamwe, babijyana muri ONU irabyemera.” Yagize ati: “Guverinoma yagiyeho [nyuma ya jenoside] yize ikibazo cy’ibyari byabaye, bavuze ko habayeho itsembatsemba n’itsembabwoko. Byagiye bihindurwa ku nyungu za FPR.”

Twagiramungu yavuze ko ubundi bwicanyi bwabaye bwakorewe Abahutu butavugwa mu Rwanda, ko abiciwe ababo muri ubwo bwicanyi “bambuwe uburenganzira bwo kubibuka”. Leta y’u Rwanda ishimangira ko hateguwe hakanashyirwa mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, kuvuga ibinyuranyije n’ibyo hari abagiye babihanirwa nk’icyaha cyo gupfobya jenoside.


Faustin Twagiramungu asaba ko inyito “jenoside yakorewe Abatutsi” isubirwamo

Mu kwibuka uyu mwaka, Komisiyo yo kurwanya jenoside ivuga ko uyikuriye Jean-Damascène Bizimana yateguye ubushakashatsi buzatangazwa mu minsi 100 kuva uyu munsi, buri mu majwi mu buryo bwa Podcast, buvuga ubwicanyi bwabaye muri iyo minsi.

Twagiramungu avuga ko mu ishyaka RDI bemera ko habaye “Jenoside y’Abanyarwanda” kuko ngo hari “Abatutsi bishwe n’interahamwe z’Abahutu, n’Abahutu bishwe n’inkotanyi”.

Yagize ati: “Igihe cyose abantu bazavuga ko ari Abatutsi gusa bapfuye hari abazakomeza kugira ipfunwe ariko ntibazibagirwa ababo biciwe muri Congo n’abiciwe mu Rwanda”.

Yongeraho ati: “Guverinoma nireke habeho igihe cy’urwibutso, buri wese agire uburenganzira bwo kwibuka abe, niba bitagenze bityo nta bumwe nyabwo buzigera bubaho”.

“Twahinduye umuvuno”

Mu 2019, Faustin Twagiramungu yumvikanye asaba urubyiruko gukoresha intwaro no gufatanya n’inyeshyamba za FLN kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri abajijwe niba agikomeje ibyo yavuze, yavuze ko bahinduye ibitekerezo ubu bashaka intambara y’amahoro no kubanisha abantu mu mahoro.

Yagize ati: “Twahinduye umuvuno kuko twasanze ibyo dutangiye noneho ari byo bizatuma Abanyarwanda batsinda kandi bakabana mu mahoro… Abashaka kurwana bumva bazakoresha ibikoresho byo kwica rubanda, abo ntabwo ari abanjye.”

Twagiramungu avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitazakemurwa n’inkiko gusa “ahubwo no kubabarirana…kugira ngo abato bazabeho mu mahoro”.

Mu 2020, Amerika n’Ubwongereza byavuze ko bifite impungenge ku nyito ikoreshwa ya “jenoside yakorewe Abatutsi”, bivuga ko itagaragaza byuzuye ubukana bw’ubwicanyi bwakorewe andi moko.

Mu gusubiza ibyo bihugu icyo gihe, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri ONU yavuze ko bijyanye n’igisobanuro cya jenoside cyemejwe na ONU mu mwaka wa 1946, uyu muryango w’abibumbye wemeje ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 buhuye neza n’icyo gisobanuro.

Insiguro y’amajwi,Impungenge z’Amerika n’Ubwongereza ku nyito ya Jenoside yo mu Rwanda zishatse kuvuga iki?

Source: BBC

 

Exit mobile version