Site icon Rugali – Amakuru

Fabrice Ndatira muri Facebook ubundi buryo bwa DMI ya Kagame bwo gushaka gucecekesha abanyarwanda

Fabrice Ndatira muri Facebook ubundi buryo bwa DMI ya Kagame bwo gushaka gucecekesha abanyarwanda

Ntawakanga ko umunyarwanda abona akazi mu miryango mpuzamahanga ariko kubera ko ababona utwo tuzi akenshi baba bashyizwemo ku nyungu z’umuntu umwe aho kuba iz’igihugu ni ngombwa ko tubivuga tukanabyamagana. Si ibanga ko Paul Kagame akoresheje ikimenyane yashoboye guhesha akazi abantu bamukorera mu miryango ikomeye nk’ ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi (IMF/FMI), banki y’isi, n’indi miryango itandukanye ya UN. Ahantu rero Kagame yarasigaje gucengera ni muri kampani kw’isi zizwi zikoranya imbaga kuri interineti nka Facebook, Youtube, Twitter n’izindi. Namwe muzi ingufu Kagame na DMI ye bahora bakoresha mu gushaka gucecekesha abanyarwanda biyemeje kuvuga amabi yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Kenshi hari igihe tubona bamwe mu bazwi nk’impirimbanyi ziharanira ko habaho demokarasi mu Rwanda cyangwa ukwishyira ukizana bibasiwe kuburyo hari benshi DMI ya Kagame yashatse gufungisha imbuga zabo bakoresheje amanyanga atandukanye ariko ntibibahire. Ni muri uru rwego rero Kagame atangiye gushaka uburyo yakwinjira muri ziriya mbuga nkoranyambaga akoresheje bamwe mu bakozi be nka Fabrice Ndatira bigaragara ko yabonye kariya kazi kubera ingufu z’abantu bakamuhesheje nubwo batigeze bavuga ubwoko bwa kazi yabonye. Uyu Fabrice Ndatira nta myaka myinshi y’akazi aragira kandi afite impamyabushobozi yo hasi yakuye muri kaminuza itwazi cyane kandi idafite ubushobozi buhambaye.

Exit mobile version