Site icon Rugali – Amakuru

Evode Uwizeyimana yavuze ukuri. U Rwanda ruyobowe n’aga k’amabandi -> Rusizi: Bategesha 6000 Frw bagiye gusora 1000 Frw

Abacuruzi bo mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, bavuga ko bakora urugendo rurerure bagiye kuri banki, bagategesha ibihumbi 6000 Frw bagiye gusora atarenze 1000 Frw.

Abakorera ubucuruzi muri uwo murenge babwiye TV1 ko kutagira banki hafi bituma bajya kwishyurira imisoro aho bita “i Nyakabuye”, bikabasaba amafaranga y’urugendo abarirwa mu bihumbi bitandatu kuri moto.

Umwe yagize ati “Dutegesha amafaranga ibihumbi bitandatu hari n’igihe birenga. Imvura iyo yaguye hari igihe dutegesha ibihumbi umunani.”

Undi ati “Kuva hano ku Gasentere ka Muyenzi kugera aho tujya gusora ku rya Gatanu ni amafaranga ibihumbi bitandatu, kugenda no kugaruka. Ubwo rero kugenda njyanye 1000 Frw ngatanga bitandatu sinabishobora ariko wenda mfite umuntu unsoresha akansanga hano nahita nyamuha ntiriwe nkererwa.”

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko bashyirirwaho uburyo bubafasha gusorera hafi batagombye gukora urugendo rurerure rubahenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bagikoreye ubuvugizi.

Yagize ati “Ni ikibazo twebwe turakibona kandi nyine kirasobanutse. Umuturage ashobora gukenera kwishyura imisoro agakora urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru cyangwa se akishyura moto amafaranga ibihumbi bitanu kandi agiye kwishyura umusoro w’amafaranga 1500.”

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kutagira ibikorwaremezo mu Murenge wa Butare n’uwa Bweyeye bituma iza inyuma mu gutanga imisoro n’amahoro.

Muri iyo mirenge hageze umuriro w’amashanyarazi ariko nta banki n’imwe yari yatangira kuhakorera.

Umuturage wo mu Murenge wa Butare yatanze ubuhamya bw’uko bagorwa n’urugendo rurerure bajya gusora

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yavuze ko ikibazo cy’abaturage bakoresha amafaranga aruta ayo bajya gusora bagikoreye ubuvugizi

Source: Igihe

Exit mobile version