Site icon Rugali – Amakuru

Evode Uwizeyimana ngo abo yise amabandi nibamufunga ntihazagire umuririra

Kagame na Evode

Abantu banyuranye bagize icyo bavuga ku kubahiriza urwego rw’ubutegetsi nk’uhagarariye abaturage. Ni nde ufite uruhare mu kubyubahiriza cyangwa mu kubyubahuka?

Nanyujije mu maso ibitekerezo by’abantu banyuranye nyuma y’iyegura (cg iyeguzwa) ry’uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ifite mu nshingano ubutabera (Evode Uwizeyimana). Mu byo nasanze abantu bibaza harimo n’ibi bikurikira:

1.Hari abagira bati: “ni byo koko nta muntu udakosa. Ariko se, kubahuka abanyarwanda birenze kariya kageni byakozwe n’uyu mugabo, cyangwa byakozwe n’uwamushyize aho azi neza ko ashobora kuba kidobya no kwikomereza imico n’imvugo yisanganiwe. Aha, hari abibutsa uburyo yatutse abantu banyuranye, baba abari ku butegetsi, abanyamakuru, abategarugori, cyangwa uko yubahutse abepisikopi mu ntekonshingamategeko en direct kuri Radio na Televiziyo…

2.Icyo abandi bongeraho, ni ukugira bati: “nubwo ntawudafudika kuri iyi si, ariko, hari imico irenze mihanano, ku buryo utatinyuka gushyira mu mwanya nkuriya, umuntu wavanye agahu ku …

3.Abandi bati: “diplômes si zo zikwiye gushingirwaho gusa mu gushyira abantu mu myanya.” Abandi bati: kumenya gusobekeranya amagambo cyangwa imvugo z’amashandikiranyo, si byo bikwiye gushingirwaho bahitamo abajya mu myanya y’ubuyobozi.”

4.Abandi basanga ko kubahiriza urwego rw’ubutegetsi no kubahiriza abaturage, bikwiye no kugaragarira mu gushyira mu myanya abantu bashobotse.

5.Hari abavuga ko iyo ushyizeho abantu badashobotse, uba wubahutse abaturage uhagarariye kandi uba unatesheje agaciro urwego urimo.

6.Hari n’abandi banditse babaza bati: “ubu koko Paul Kagame n’abo bakorana bashyize uyu mugabo muri uri mwanya bagamije ko akorera abanyarwanda cyangwa mu bindi badafite shinge na rugero? Hari uwabivuze mu gifaransa asobanura ko icyari kigamijwe ari: “le manipuler ou l’utiliser en vue de tripatouiller la Constitution rwandaise”, d’où encore une fois, ils indiquent que “ce fut un manque de respect au peuple rwandais”.

Exit mobile version