Site icon Rugali – Amakuru

Evode ntiyabeshye! Nagatsiko k’amabandi koko -> Abahinzi bari kwamburwa uburenganzira ku masambu biguriye i Nyagatare

Nyagatare – abahinzi bari kwamburwa uburenganzira ku masambu biguriye. Abaturage baguze amasambu n’abayororeragamo maze bo bakayahingamo ngo hagendewe ku mabwiriza yo gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, ubu bamwe bari kuyamburwa agasubizwa ba borozi bayagurishije mbere, bakabasubiza amafaranga bari bahawe.

Karangazi, hari abaguze ubutaka bwo kororeraho babuhingaho banabuturamo none bari kubuvanwamo ku nyungu z’ababugurishije b’aborozi. Amabwiriza agenga ubutaka ategeka ko bukorerwaho ibyagenwe n’amategeko y’imikoreshereze yabwo.

Abahinzi batari bacye mu karere ka Nyagatare bahaguze amasambu n’aborozi maze bayahindura imirima.

Ubu aba bahinzi, abadashoboye korora, bari gutegekwa gusubiza aborozi baguze nabo ubu butaka nabo bakabasubiza amafaranga yabo, nta nyungu iyo ariyo yose ishingiye ku gihe gishize baguze.

Aba baturage ubu bambuwe uburenganzira ku butaka bwabo binyuranyije n’amategeko kuko ngo batemerewe kubugurisha n’undi muntu uretse uwo babuguze gusa.

Umunyamakuru w’Umuseke waganiriye n’abo mu murenge wa Rwimiyaga bamwe bamubwiye ko bamaranye ubutaka imyaka 10 ariko bakaba bagiye gusubizwa amafaranga babuguze icyo gihe.

Uwitwa Raphael Muhakwa wo mu mudugudu wa Rebero Akagari ka Rwimiyaga yabwiye Umuseke ko yaguze isambu 2012, ejo bundi uwo baguze ngo niwe waje kumwibwirira ko agomba kumusubiza ayo yamuhaye icyo gihe.

Muhakwa kimwe n’abandi baguze muri iyo myaka ishize bavuga ko amafaranga baguze icyo gihe kuyabaha ubu ntacyo yabamarira kuko buri mwaka agaciro k’ifaranga gatakara ugereranyije n’ubutaka.

Muhakwa ati “ubu butaka nabuguze miliyoni imwe na magana abiri (1 200 000Frw), ubu hegitari imwe gusa iragura miliyoni 4,5. Twe rero barashaka kutugusha mu gihombo. Turifuza ko baduha uburenganzira ku masambu yacu tukayagurisha abo dushaka cyangwa bakayaha agaciro kayo uyu munsi.”

Undi muturage avuga ko mu myaka 8 ishize yaguze hegitari imwe kuri miliyoni imwe, ariko uwo bayiguze akaba nawe yari yayiguze ibihumbi magana arindwi (700 000Frw) n’uwayororeragamo.

Uyu ati “None barashaka kunsubiza ibyo bihumbi 700, nkibaza nti: ‘ubu uwayagusubiza yakumarira iki?’ Ubu Hegitari y’isambu ihagaze hejuru miliyoni ebyiri n’igice Frw, ubu ayo Magana arindwi nayakoresha iki?”

Majyambere Celistin waturutse i Musanze akagura isambu mu Mutara mu 2009 ku mafaranga ibihumbi 200, avuga ko yavuye iwabo agasiga agurishije byose akimukira aha mu Mutara.

Ubu aribaza ubuzima azabamo nibamusubiza ibyo bihumbi 200 Frw.

Majyambere ati “Ubu bari kunsubiza amafaranga atavamo na metero kare, nibatubwire niba natwe tuzasubira iwacu bakadusubiza amasambu yacu kuri ayo mafaranga.”

Icyangombwa ngo ni uko itegeko ryubahirizwa

Mupenzi George umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko icyo bifuza ari uko buri cyanya cy’ubutaka cyakorerwamo icyo cyagenewe.

Yagize ati “Kubera imiterere y’ikibazo gisa nk’aho kigoranye turakijyamo kigira ngo ubutaka busubizwe icyo bwagenewe.”

Gusa ngo ntibifuza ko hari umuturage wabirenganiramo cyane cyane muri gahunda zo guhererekanya ubutaka n’amafaranga hagati y’ababufite n’abo babuguze mbere.

Ati “Hari aho rero ubutaka bwaciye mu ntoki z’abantu benshi ugasanga umuntu uburimo ari nk’uwa gatanu, bukaba ari ubutaka buto bwari buri ku bw’uwo muntu, iyo uwahaguze adashoboye kuhakoresha icyo hagenewe dusaba wawundi ku musubiza mafaranga, rero turabumvikanisha bombi.”

Abaturage ariko twaganiriye bavuga ko icyo abayobozi bashyira ibi mu ngiro bari gukora ari ugushyigikira abashaka gusubirana ubutaka ngo babwororeremo. Bagasaba ko inzego zisumbuyeho zibarenganura.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version