Site icon Rugali – Amakuru

Evode arasetsa koko! Niyibaze kuri Kagame ufite indege 3 n’amazu muri USA!

Ni gute umuntu atunga inzu eshanu n’imodoka 10 amaze imyaka itanu muri leta? Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana, yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu ukora muri leta mu myaka itanu yaba afite imodoka 10, inzu eshanu ndetse abana be biga nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwizeyimana yavuze ko leta igiye kujya ikurikirana umuntu waketsweho ruswa kugeza no ku wo yise umushumba uyimubikira.

Byagarutsweho ubwo Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda),wagaragazaga ubushakashatsi wakoze ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi zigamije guteza imbere abaturage.

Zimwe muri gahunda uyu muryango wagarutseho zirimo nk’Ubudehe,VUP, Girinka, amashuri n’ibindi, wagaragaje ko hakirimo ruswa bityo ko leta itabihagurukiye abaturage badashobora kuva mu bukene.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe birimo ruswa irangwa muri Girinka, itangwa n’abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyingiro ngo babone aho bimenyereza, iri muri gahunda za VUP, iy’igitsina n’ibindi.

Uwizeyimana yavuze ko ibi bibazo bidahagurukiwe gahunda zishyirwaho ngo ziteze imbere abaturage ntacyo zabafasha.

Ubwo yabazwaga ku birebana n’abantu badahanwa kandi baraketsweho ruswa, Uwizeyimana yavuze ko nubwo gufata uwatanze ruswa bikomeye, ariko ko iki kibazo kizakemuka.

Ati “Ubu abagerwaho n’ingaruka za ruswa baraza kuboneka. Mu itegeko dufite turavuga ngo umuntu wese utunze ibintu ariko adashobora kugaragaza uko yabibonye tuzajya tuvuga ko ari inkomoko ya ruswa.”

Yakomeje agira “Reka mbahe urugero niba ndi muri leta, buri mwaka tumenyekanisha ku rwego rw’Umuvunyi ibyo dutunze, tukerekana ibyo twinjiranye mu kazi n’ibyo twabonye tukarimo. Mu myaka itanu ndamutse mfite inzu eshanu n’imodoka 10, abana biga muri Green Hills n’abandi muri Amerika, ibyo bintu nsobanura ko nabibonye gute?”

Uwizeyimana yavuze ko muri iki gihe bifatwa nk’aho uwo muntu nta cyaha cya ruswa yaguyemo kuko nta wamufatiye mu cyuho ariko ko bigiye guhinduka.

Ati “Tuzahera mu mitungo ufite tumenye ngo wayibonye ute? Niyo mpamvu muri ya gahunda yo kugaragaza imitungo buri mwaka ugaragaza uko iyo mitungo yiyongereye ukanagaraza n’imyenda wafashe, niba waragiye no muri banki ugafata umwenda uzabitwereke.”

Abitwa abashumba baraza kujya bakurikiranwa

Uwizeyimana yongeye kugaruka ku bantu yise ‘Abashumba’, usanga ngo bafite imitungo ariko atari iyabo, avuga ko bagomba kujya bagenzurwa.

Ati “Ikindi cya kabiri ni uko tuzakoresha inzego z’iperereza ndetse n’inzego z’ubutabera tukamenya ibintu ugenda wandikisha ku bandi, hari ibyo mujya mwumva ngo by’abashumba byo gufata umutungo ukawandikisha ku bandi, uwo mushumba nawe tuzamubaza tuti izo nka uragiye ni izande?.”

Yavuze ko kurwanya ruswa ari uguhozaho kuko n’abayitanga hamwe n’abayakira bakoresha ubuhanga budasanzwe.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko leta ikwiye guhagurukira abasubiza inyuma gahunda yashyizweho zo guteza imbere abaturage, kuko bidakozwe intego z’ikinyagihumbi zizagorana kugerwaho.

Ati “Niba abanyeshuri biga mu mashuri y’ubumenyingiro bakivuga ko kugira ngo babone aho bimenyereza babanza gutanga ruswa, murumva ko mu gihe uwo mwana azaba yabonye akazi kazamunanira kubera ko mu gihe yimenyerezaga yahawe amanota bitari ubuhanga bwe.”

Yavuze ko ubusanzwe Leta y’u Rwanda igaragaza ubushake bwo kurwanya ruswa, gusa ngo haracyari abayobozi bamwe bayivangira.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana

 

Exit mobile version