Amakuru dukesha urubuga rw’abavoka bakomeye muri Amerika harimo uwitwa Michael J. Wildes rwatangaje ko Eugene Gasana n’umuryango we babonye ubuhungiro muri USA bakaba bemerewe kuba mu gihugu cyubaha demokarasi, cyubahirza amategeko kandi kikubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Nkuko twabisomye ku rubuga rwaba banyamategeko baburanira abantu nuko Eugene Gasana yagize icyo yandika ku rubuga rwabo http://www.wildeslaw.com. Eugene Gasana yagize ati: “Nejejwe kandi nkashimira mbikuye k’umutima akazi gakomeye n’ubumenyi Michael Wildes yagaragaje mukuduhesha njye n’umuryango wanjye ubuhungiro n’ibyangombwa byo gutura muru Amerika (USA).”
Gasana akomeza avuga ko mu mahitamo atari menshi we n’umuryango we bari bafite, Mr. Wildes yabashije gukoresha itegeko ridasanzwe rirengera abantu bahagarariye ibihugu byabo muri Amerika kandi rikarengera cyane abantu nka Eugene Gasana. Ngo ikintu cyari kiruhuje muri dosiye ye nuko umuhungu we yari hafi kuzuza imyaka 21 bikaba byarabaye ngombwa ko uyu munyamategeko abyihutisha mbere yuko uyu muhungu we ageza kuri iyi myaka kuko iyo ayigezaho batarabona ibyangombwa uyu muhungu we yari kuba atakimwanditseho kuko yari gufatwa nk’umuntu ukuze wagombaga kwaka ubuhungira ku giti cye.
Uyu munyamategeko nabo bari bafatanije bakoze ibishoboka byose mu gihe uyu muhungu wa Gasana yari hafi kuzuza imyaka 21 maze bakabimenyesha abayobozi b’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri USA kitwa USCIS ngo bakore ibishoboka bige idosiye yabo vuba na bwangu. Uyu Gasana arangiza avuga ko kuba yarigeze kuba ambasaderi muri LONI byamutumye amenyana n’abavoka bashoboye kandi bazwi kw’isi hose. Gasana asoza ashimangira ko yemera ko Mr. Wildes n’abandi bavoka akorana nabo mu biro bya Wildes and Weinberg nabo ari ibyamamare kw’isi.
Gusa umuntu akaba atabura kwishimira iki cyamezo kuko nibura Eugene Gasana arusimbutse nibura we atazanigwa nkabandi bose Paul Kagame yikiza iyo aziko bazi amabanga ye menshi.
https://www.wildeslaw.com/immigration-resources/latest-immigration-news/section-13-approval-secured-for-eugene-gasana