Site icon Rugali – Amakuru

Ese waba wibuka aba bagabo bakinaga muri iyi ikipe ya U.N.R?

Turashima Marcel Manzi Twizeyemungu wadusangije iyi photo ya equipe ya kiminuza U.N.R ku rubuga rwe rwa Facebook nubwo atatubwiye igihe yafatiwe n’amazina yabariya bakinnyi. Iyi ikipe yaba i Butare kandi biraboneka ko iyi photo yafatiwe kuri sitade Huye i Butare ukurikije biriya biti biri inyuma y’abakinnyi.

Dukurikije abo tuzi kuri iyi photo, biragaragara ko yafashwe hagati y’umwaka wa 1980 na 1985. Uwaba azi neza igihe yafatiwe n’amazina yabariya bakinnyi bose yatwandikira tukazayageza ku basomyi bacu.

Ariko twageregeje kugenekereza ku bakinnyi bane twumvako twibuka amazina yabo ariko turamutse hari uwo twibeshyeho mwadukosora makatubwira amazina yabo. abo ni: 1. Cabrini, 2. Bazivamo, 3. Sefaranga Dominique, 4. King Bernard, 5. Faradji

Kugirango biborohere twageregeje guha buri mukinnyi nimero kuburyo niyo wamenyamo umwe cyangwa babiri, urugero nka nimero 7 cyangwa 14 watwandikira ukandika 7) Izina rye cyangwa 14)Izina rye maze nitumara kuyakusanya yose tuzayageza ku basomyi bacu.

Exit mobile version