gikorwa cy’imurika ry’imihigo ya 2015-2016, abakozi b’Akarere ka Huye bambaye impuzankano zakorewe mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibihakorerwa.
Muri iki gikorwa cyabaye tariki 18 Nyakanga 2016, abagabo bari bambaye amashati akoze mu mwenda wiganjemo amabara y’icyatsi n’amapantaro y’ubururu bwijimye naho abagore bari bambaye imikenyero y’ibara riri hagati y’umuhondo n’irya pome.
Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu Karere ka Huye, Mutabaruka Jean Baptiste, avuga k impamvu aba bakoze bampaye iyo myenda isa ari uburyo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Ni bwo buryo bwo guteza imbere iby’iwacu. Nubwo ibitambaro iyi myenda yadozwemo bitakorewe i Rwanda, ariko twese twambaye imyenda yadozwe n’umudozi wo mu Rwanda, si imyenda yabanje kwambarwa n’abanyamahanga ngo bayidukuburire.”
Imyambaro y’abagabo, ari na yo yagaragaraga cyane nk’idasanzwe, ngo yatwaye amafaranga ibihumbi 17Frw ku muntu, kandi abagabo bakora ku rwego rw’akarere bose hamwe ni 54.
Gutanga akazi ku mudozi w’Umunyarwanda ngo na byo bumva bifite akamaro.
Mutabaruka ati “Na byo ni “Made In Rwanda” mu buryo bumwe, mu gihe dutegereje ko hazabaho n’imyenda yakorewe iwacu tukazajya ari yo tudodeshamo imyambaro.”
Mu gushaka kumenya niba n’inkweto bari bambaye zaba zarakorewe mu Rwanda, i Huye hari “Kiato Afadhali” ikora inkweto nziza kandi zikomeye, umwe mu bakozi b’Akarere ka Huye yagize ati “Iyo dushyiraho n’inkweto byari gutwara amafaranga menshi cyane, ariko na byo ubutaha tuzabishyira muri gahunda.”