Site icon Rugali – Amakuru

Ese Victoire Ingabire ahugiye mu biki?

Nubwo utazumva ibinyamakuru bya Kagame i Kigali bivuga ibikorwa byiza Victoire Ingabire, Perezida wa FDU Inkingi, amaze iminsi akora ntibivuga ko yicaye ubusa.

Icyo twashoboye kumenya nuko ku munsi wa gatandatu taliki 29/09/2018 , Mme Victoire Ingabire Umuhoza yitabiriye umuganda wabereye mu mudugugudu w’amajyambere, akagari ka rukiri ya 1, yitabiriye n’inama iwusoza ndetse afatanya n’abandi gukemura ibibazo by’abaturage babaturanyi bafitanye amakimbirane ashingiye kubutaka.

Abibwira ko aribo bakunda u Rwanda rero muribeshya kuko twese turi abanyarwanda kandi dukunda igihugu cyacu gusa ntabwo tubona ibintu kimwe kandi tuzi amayeri mukoresha mudufunga arinabwo buryo mukoresha muhunga ko dusangira ku byiza by’u Rwanda. Nawe irebere Ingabire Victoire mu muganda:

Exit mobile version