Site icon Rugali – Amakuru

Ese Uwizeyimana Evode igihuru avuga n’u Rwanda? Iyo ubonye icyihebe mu gihuru, uragitwika- Uwizeyimana Evode kuri dosiye ya Rusesabagina.

Uwizeyimana Evode ntagikurikiranwa n’ubushinjacyaha: uko abanyamategeko basobanura ubwiyunge bwe n’umugore yahiritse

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko nta kidasanzwe kuba u Rwanda rwarafashe Paul Rusesabagina rukamuburanisha ku byaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe yari ayoboye, ngo kuko ntaho ku Isi bihanganira icyihebe cyangwa imitwe y’iterabwoba. Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda rudakwiriye kwita ku bivugwa n’amahanga n’abandi bumva ko Rusesabagina atari akwiriye kuburanishwa n’u Rwanda, ngo kuko n’ayo mahanga iyo atewe n’ibyihebe ntawe agisha inam          a mu kubirwanya.

Yabitangarije mu kiganiro Imboni cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, kigaruka ku migendekere y’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 baregwaga hamwe, ibyaha bishingiye ku iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD-FLN. Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruherutse gukatira igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye by’iterabwoba byakozwe na MRCD/FLN yari ayoboye.

Kuva uru rubanza rwatangira, ibihugu by’amahanga birimo u Bubiligi na bamwe mu banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyize igitutu ku Rwanda basaba ko Rusesabagina afungurwa, ngo kuko yafashwe binyuranyije n’amategeko.

Urubanza rukimara gusomwa, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmes, yasohoye itangazo avuga Rusesabagina atahawe ubutabera bwuzuye.

Byazanye agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kuko u Rwanda rwahise rwanga kwitabira inama yagombaga guhuza abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga ku mpande zombi.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, bicyitwara nk’abakoloni ku bihugu bya Afurika.

Ati “Ababiligi baracyafata u Rwanda nk’indagizo yabo. Ikindi ubu u Rwanda ni igihugu gifite umuvuduko haba muri dipolomasi [….] urebye uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwaba ubwa Loni, bwaba ubundi butumwa rujyamo hashingiwe ku masezerano hagati y’ibihugu, uyu murongo u Rwanda rwafashe wo guhamagarira ibihugu bya Afurika kwishakamo ibisubizo, aba bantu bari baramenyereye ko ibisubizo byose biva mu Burengerazuba, ko abantu bagomba kubapfukamira, u Rwanda rusa nk’ururi gusenya iyo nzira.”

Yavuze ko urebye uburyo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifata ikibazo cy’iterabwoba, atari ko birifata iyo bigeze kuri Afurika no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Ati “Urabona ko bashaka kugira système yo kurwanya iterabwoba ifite impande ebyiri. Uko bafata iterabwoba ryakorewe muri Afurika rikorewe Abanyafurika, ntabwo ariko bafata iryakorewe umuzungu.”

Uwizeyimana yatanze ingero z’uburyo Amerika ubwo yibasirwaga n’ibitero by’iterabwoba mu 2001, nta we yagishije inama mu kujya guhiga ababigabye.

Uwo mwaka washize ingabo za Amerika zageze muri Afghanistan gukuraho ubutegetsi bw’Abatalibani bashinjaga kuba indiri y’ibyihebe, muri Amerika hashingwa Komisiyo ya gisirikare yo gucira imanza abandi bakekwagwaho ibyo byaha.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibyo byose Amerika yabikoze mu buryo butubahirije amategeko, nyamara bwitirirwa ko ari uburyo bwo gukumira iterabwoba.

Mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga huzuyeho amashusho n’amajwi ya Paul Rusesabagina yo mu 2018, yemera ko umutwe wa FLN yari ayoboye watangije intambara ku Rwanda, kandi ko bazakoresha ‘uburyo bwose bushoboka’.

Kuri Senateri Uwizeyimana, ngo ibyo Rusesabagina yakoze ni ugushoza intambara ku gihugu, bityo nacyo cyagombaga gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kwirinda.

Ati “Iriya ni déclaration y’intambara, iyo rero utangaje intambara ku gihugu nacyo kirakwitegura […] intambara yo gukumira ni ukumenya ko hari icyihebe kiri mu gihuru runaka gishaka kugutera , hanyuma igihuru ukagitwika.”

Uwizeyimana kandi yagarutse ku bafata ikibazo cya Rusesabagina na FLN, bagashaka kugihuza n’urugamba FPR Inkotanyi yatangije mu 1990 rwo kubohora igihugu, avuga ko impamvu zitandukanye kandi ko nta rugamba rurwanwa nk’urundi.

Ati “Baravuga ngo kandi na FPR kera yari inyeshyamba, ariko ntabwo umuntu ajya mu ntambara yo kwigana abandi, intambara uyijyamo ubishoboye, ubijyamo ufite porogaramu washyize ku meza ifatika kandi inashoboka kandi ugomba no kugira impamvu yumvikana. Burya ikintu gitsinda urugamba nyuma y’ibifaru n’iki,ni impamvu. Aba bantu rero nta mpamvu bafite.”

Umwuka usa nk’aho utameze neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu nk’u Bubiligi nyuma yo gukatira Rusesabagina, nubwo bamwe mu banyapolitiki muri ibyo bihugu basaba ko habaho ibiganiro Rusesabagina akarekurwa.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko nta biganiro bikenewe kuri iyo ngingo kuko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, kandi Rusesabagina akaba yarakatiwe hashingiwe ku bimenyetso.

Ati “Ntabwo dosiye y’ubutabera ijya kuganirirwa muri dipolomasi na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga. Si ukuvuga ko u Rwanda rutaganira, ariko ni ukubabwira ngo iki ni ikibazo cy’ubutabera, kizakemuka mu nzira z’amategeko.”

Yavuze ko abasaba ko Rusesabagina arekurwa, nta n’umwe uhakana ko ibyo ashinjwa atabikoze ahubwo ngo bagarukira kuvuga gusa ko yashimuswe.

Abajijwe niba u Rwanda rudashobora gufatirwa imyanzuro kubera urubanza rwa Rusesabagina, Senateri Uwizeyimana yavuze ko atari ko abibona.

Ati “Bamenyereye gukanga ibihugu bya Afurika, iyi politiki ya cishwa aha barayimenyereye. U Rwanda ntabwo rubikozwa ahubwo iyi dosiye ya Rusesabagina iratanga ubutumwa no ku bandi bafite umugambi nk’uwe n’ababashyigikiye, ko barimo kuvomera mu kiva.”

Rusesabagina na bagenzi be bahamijwe ibyaha, bahawe iminsi 30 yo kujurira mu gihe baba batishimiye imikirize y’urubanza. Ni nayo minsi kandi yahawe ubushinjacyaha bubarega.

 

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko u Rwanda rudakwiriye guterwa ubwoba n’abanenga urubanza rwa Rusesabagina mu gihe iyo bafashe ibyihebe batabigeza mu nkiko.
Source: Igihe

 

Exit mobile version