Site icon Rugali – Amakuru

Ese uwahitishamo abanya Kigali AMAZI n' IMITAMENWA bahitamo iki?

NI UBWAMBERE NABONA IGIHUGU UMURWA MUKURU BY’UMWIHARIKO UBURA AMAZI NK’AHO URI MU NTAMBARA
Ibice bitari bike bigize umujyi wa Kigali kubona amazi byabaye agatereranzamba,ubu ibi byumweru bitatu bishize n’amwe mu makaritsiye yabonaga duke ubu byahumiye kumurari
Amazi muri bimwe Imana yakwije ku isi afata umwanya wa 3/4 by’ubuso bw’isi ariko wagirango u Rwanda ntiruba ku isi aho ayo mazi agera,ibi rero ni igitangaza kubona umujyi wa kigali abazi yarabaye nka kamwe kababaza umugabo kakamurenza impinga

Ubundi umujyi ubura amazi hari impombo zaciwe n’impande zishyamiranye ariko kugeza ubu Leta iyobowe na FPR abambari bayo birirwa bataka ko ariyo itanga imvura n’ibindi ntawakwiyumvisha ukuntu waririmba ibi byose wita byiza warananiwe kugeza kubanyagihugu amazi
Si mumujyi wa kigali gusa niyo utarabukiye mu nkengero yawo ndetse no hirya no hino usanga iki kibazo cyarabaye ingorabahizi! ariko ibi ntibinatangaje ko amakaritsiye ya ba chef kinini aba atembera nk’uruzi!!!
Ibi bibazo by’amazi tutibagiwe n’umuriro biba mugihe ikigo gishinzwe kubikwirakwiza gihora gihandagurirwa amazina nk’indyabiti! abantu benshi batanakunda kwibuka kubera ubwinshi bw’ihindagurwa ryayo,ariko wareba neza ugasanga uko bahindura amazina ariko ibibazo biba ingutu.
Naganiriye n’umuvandimwe twiganye uzobereye muri ibyo bintu cyane ambwira ko ikibazo cy’ibura rya hato nahato ryabyo ari abakozi ahanini bashyirwa mukazi kubera ibimenyane aho gushyiramo ababifitiye ubushobozi.
Amazi ari kuza ku isonga mubintu biri guhenda cyane kuko ubu hari uduce usanga ijerekani imwe ishobora kuguhagarara hagati y’amafaranga 200 na 500 y’u Rwanda,ngaho namwe mwibaze bene ngofero bazabona ayo mafaranga.
Ingaruka kuri iki kibazo ni nyinshi cyane ku isuko yaba ibiribwa ndetse no kumubiri n’ho tuba,tutibagiwe abana bato baterezwa imisozi bajya kuyashakisha,rimwe na rimwe bakabura uko basubiramo amasomo yabo ndetse no kuyasiba bitabibyo ayo bari kubahahishiriza bakayagabanya bayagura ayo mazi.
Ibi bintu bigaragara nko gukanda rubanda ariko tutibagiwe no kunanirwa kw’umuryango uri kubutegetsi,kuko bitabaye gukanda rubanda udashobora gusobanura ukuntu wananiwe gufata amazi ngo uyegeranyirize mu bigega uyasukure maze uyasaranganye rubanda! ikibabaje ni uko muri iki gihugu hari ababona ibyo byiza by’igihugu bibagezeho nako babyigejejeho bakumva ko abandi bitabakwiye.
Birakwiye ko abanyarwanda twe tubabaye tugomba kureba kure tukareba umuzi w’ibi byose tugafata ingamba zo kuwurandura aho guhoza ibindu mu mfupfu zituruka kubwoba no kwikunda.
Mwizerwa Sylver
Exit mobile version