Site icon Rugali – Amakuru

Ese uwaha Kagame igihembo cyitiriwe Nobel (Prix Nobel/Nobel Prize) yaba ahereye kuki?

Gufunga umupaka na Uganda byateye ibiciro by'ibirirwa mu Rwanda kwikuba kabiri

UMUKINO WARABAPFUBANYE:

Muzi neza Neza ko Igihembo cyitiriwe Nobel ( Prix Nobel/ Nobel Prize) uyu mwaka cyatashye muri ETHIOPIA, maze gihabwa Ministiri w’ Intebe wacyo Abiy Ahmed Ali nyamara utanamaze ku butegetsi igihe kinini dore ko yagiye ku butegetsi taliki 2 Mata 2018. Hakaba harashingiwe ku bintu bibiri by’ ingenzi:

Icya mbere: Kuba Ethiopia yarashoboye kwiyunga na ELitrea, bagasinya amasezerano y’ amahoro yahagaritse intambara yari imaze iminsi hagati y’ ibyo bihugu byombi. Guhagarika intambara muri ibyo bihugu by’ abaturanyi bikaba byarabonywe n’ akanama gashinzwe gutanga icyo gihembo nk’ igikorwa cy’ intashyikirwa. Ibi ariko bikaba atari ibyagwiriye aka kanama ahubwo kakaba kari gafite kuri gahunda ibintu bibiri by’ ingenzi kazashingiraho uyu mwaka: Guharanira amahoro ukemura ibibazo ufitanye n’ abaturanyi, no kwimakaza democracy worohera abo mutavuga rumwe.

Icya kabiri: Korohera abo mutavuga rumwe. Nk’ uko nabigaragaje haruguru, korohera abo mutavuga rumwe nabo bifatwa nk’ inkingi ya Democracy. Kimwe n’ ibindi bihugu bya Afrika harimo n’ icyacu u Rwanda, abatavuga rumwe barahutazwaga cyane muri Ethiopia. Abiy Ahmed amaze kujya ku butegetsi yategetse ko abafungiwe politiki bafungurwa, kandi aha abatavuga rumwe nawe uburenganzira busesuye bwo gukora politiki.

Mu gihe kwigaragambya cyaziraga, dore ko kimwe no mu Rwanda, wigaragambyaga, bakaguhutaza, uretse ko bo batarigisaga abantu cyangwa ngo babice izuba riva. Abatavuga rumwe na leta rero bahawe uburenganzira bwo gukora politiki no kugira uruhare mu buzima bw’ igihugu.

NYUMA YO KURITA MU GUTWI BAHISEMO KWICA ABATURAGE NGO BAKINE UMUKINO WO GUSHAKA IGIKOMBE

Iby’ iwacu byo ni agahomamunwa. Nyuma y’ uko aba lobbist babo bababwira ibizashingirwaho,

Mu gushaka kuzuza icya mbere: Bahisemo kwica abaturage babarashe ngo barambuka imipaka nyuma yo kuyifunga, no kubicisha inzara. Nyuma bagiya gusinya amasezerano, ndetse bahitamo kuyakorera kure yo mu karere k’ ibiyaga bigari cyangwa muri Afrika y’ iburasirazuba (EAC) baherereyemo kugira ngo bivugwe na benshi, birenge imbibi za hafi.

Ayo masezerano bayise ngo ay’ ubwiyunge kuko bari babwiwe na lobbyists babo ko bizatuma bajya kuri list y’ abashobora guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel (Prix Nobel ) ariko babihombeyemo kuko amahanga abazi neza!!! Ngira ngo bari banibagiwe ko bafitanye ibizo n’ abaturanyi bose: Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, ndetse na DRC bahozamo imirwano.

Ubu baratamajwe, bari muri gahunda yo kongera guterana amagambo nyamara basinyiye kutenderezanya. Mu kanya nahoze mbona umumotsi wabo Peter Mahirwe yatangiye kongera gukongeza urwangano nk’ uko bisanzwe. Ngira ngo abamuzi bazi neza ko ariwe utangiza imvugo z’ ubushotoranyi hagati y’ u Rwanda n’ abaturanyi, ariko akaba atabikora ariwe ahubwo ari uko yahisemo kuba atyo, agakoreshwa atabanje no gutekereza ku byo akoreshwa, n’ ingaruka bimufiteho mu bihe bizaza ndetse n’ izo akururira abe ba hafi.

Mu gushaka kubahiriza icya kabiri: Bafunguye zimwe mu mfungwa za politiki nabwo bashaka ko bashyirwa kuri iyo list y’ abazagira amahirwe yo guhembwa icyo gihembo. Muri izo mfungwa twavuga nka Madam Victoire Ingabire, Miss Diane Shima Rwigara n’ umubyeyi we ndetse Kizito Mihigo. Aha bibagiwe ko amahanga azi neza imfungwa za politiki ziri mu Rwanda aho twavuga nka Deogratias Mushahidi, Dr.Niyitegeka, Imfungwa nyinshi zo muri FDU-INKINGI, PS-Imberakuri, PDP-Imanzi ndetse n’abasirikare batinyutse kuvuga ku buyobozi bubi buzengereje u Rwanda.

Nyuma yo gusubiza amerwe mu isaho, ubu barimo kongera gushaka uko babasubiza muri gereza, bakoresheje ikinamico ry’ ibitero bigabyeho bakarimbura abaturage, nyuma bakabyitirira imitwe ngo y’ abagizi ba nabi bigaragara ko baturutse mu muyaga kuko nta yindi nzira wabona baturutsemo.

INAMA NABAGIRA

Iya mbere ni ukubibutsa ko burya atari buno. Bakamenya ko abari bafite ingufu zo kubavuganira nabo ubu bari mu mazi abira kuko bashyize ibihugu byabo mu byago mu gushyigikira abicanyi.

Umunsi ku wundi, niko bagenda batakaza umwanya wo kwizerwa kubera ko n’ abari babashyigikiye bamaze kubona ko bahetse impyisi kandi uhetse impyisi wese irangira imuriye. Ubu abamaze kubibona bose barimo kwitandukanya nabo ku buryo n’ibihugu byari byarabaye akarima k’ inkozi z’ ibibi bikabarengera buhumyi, byatangiye guhumuka.

Inama nabagira ni imwe rero: N’ubwo amazi yarenze inkombe, bahaye abanyarwanda agahenge, wenda abanyarwanda bazabababarira kuko abanyarwanda ni imfura, bazira ubuyobozi bubi, naho ubundi barababarira. Nta kabuza rero ko bashobora kubababarira ntibababryoze ubugome babakoreye.

Ibitari ibyo, ni ugukomeza kugwiza abanzi kandi ngira ngo kuva bimika iterabwoba, barabibonye ko aho kugira ngo abahagurukira kubarwanya bagabanyuke ahubwo bariyongera. Nibahagarike rero cynagwa bategereze kuzaba nka Ahmed Al Bashir wa Sudan dore ko ariwe uherutse nyuma y’ abanyagitugu bandi bamubanjirije guhirima kandi nta sasu rivuze ahubwo abaturage bahagurutse.

Niko byagendekeye Hosni Mubarak wa Misiri, Ben Ali wa Tunisiya, Yahya Jammeh wa Gambia, Blaise Compaore wa Burkina Faso, … kandi ninako bizagendekera umunyagitugu wese uhitamo kwica akumva ko azarindwa no kugarika ingogo ubudatuza.

Imana Irinde u Rwanda. Murakagira kandi muhorane u Rwanda rw’ abanyarwanda. U Rwanda rwa TWESE

Buregeya Ahmed

Exit mobile version