Site icon Rugali – Amakuru

Ese uretse ruswa, Perezida Zuma aho ntiyaba azira ko yanze ko South Africa ikomeza kuba igikoresho cyampatse ibihugu?

Perezida Jacob Zuma Yanze Kwegura. Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo ntagomba kurenza uyu munsi ateguye, bitaba ibyo inteko ishinga amategeko ikamukuraho ejo kuwa kane.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu, Zuma yavuze ko asanga kumusaba kwegura ari ukumurenganya kuko atigeze abwirwa impamvu yatuma yegura. Zuma yavuze ko mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi ANC bari bumvikanye ko azegura ariko bitari muri iki gihe. Yavuze ko yari yabasabye ko yazegura mu kwezi kwa gatandatu.

Abagize komite nyobozi y’ishyaka ANC banze icyifuzo cya Zuma maze bamutegeka guhita yegura. Byari byitezwe ko Zuma yegura ubwo yavugiraga kuri televiziyo y’igihugu ariko si ko byagenze. Ishyaka ANC ryahise ritangaza ko naramuka ateguye uyu munsi, inteko ishinga amategeko izaterana kuri uyu wa kane kugira ngo imukureho icyizere.

Paul Mashatile ushinzwe ikigega muri ANC yavuze ko igihe ari iki kugira ngo Zuma yegure. Yavuze ko igihugu kidashobora gukomeza gutegereza.

Zuma, w’imyaka 75 y’amavuko, amaze imyaka icyenda ku butegetsi. Yakomeje gushinjwa ruswa no kuzambya ubukungu bw’igihugu.

Inteko niramuka itoye kumukuraho icyizere, visi-perezida wa Repubulika Cyril Ramaphosa azahita amusimbura ku butegetsi.

Source: VOA

Exit mobile version