Ibitaro bya Muhima bihakana uburangare ubwo ari bwo bwose ku rupfu rw’ababyeyi babiri bitabye Imana mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Ibitaro by’Akarere bya Muhima bivuga ko ahubwo bikora ibishoboka byose kugira ngo ababigana babone serivisi nziza.
Abagore babiri bitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira ku wa 29 Ukuboza 2017, bose bari baje kubyara.
Dr William Rutagengwa, umuyobozi w’ibitaro by’Akarere bya Muhima, avuga ko umugore wa mbere yavuye ubwo yari ategereje kubagwa nk’uko byari byemejwe na muganga wari wamusuzumye.
Mu gihe ategereje ko igihe kigera, yaje kuva bitunguranye maze abaganga baramubaga babasha kurokora umwana, umubyeyi arapfa.
Undi, na we yarabazwe nta kibazo cyihariye afite, ndetse muri icyo gihe yaganiraga n’abaganga nk’uko Dr Rutagengwa abivuga, ngo ariko birangiye agira ikibazo kidakomeye hanyuma yitaba Imana.
Uyu muyobozi avuga ko nk’abaganga bakora ibishoboka byose ngo babungabunge ubuzima ariko hari igihe byanga umuntu akabacika.
Ati “hari ibintu tudashobora gucunga cyangwa ngo tubonere ibisobanuro. Rimwe na rimwe hari ibiturenga atari uko habayemo uburangare.”
Usibye aba bagore babiri bitabye Imana, abandi bagera kuri 11 baribarutse baba bazima ndetse n’abana babo babaho.
Serivisi imeze ite muri ibi bitaro?
Iyo winjiye mu bitaro by’Akarere bya Muhima uhita ubona ababyeyi benshi batwite, abarwaza baba bicaye bategereje ababyeyi bagiye kubyara n’abasohokana impinja bataha.
Bamwe mu babyeyi n’abarwaza bahamara iminsi batarahabwa ibitanda kandi baturutse kure, ariko bakurikiranwa amasaha ku yandi n’abaganga.
Claudine Uwayezu waturutse mu Murenge wa Gisozi ubwo yavuganaga na izubarirashe.rw yari amaze iminsi itatu mu bitaro ategereje kubyara.
Uwayezu avuga ko arara hanze kuko ibise bye bitiyongera ngo ahabwe igitanda, kandi ngo ntiyasubira iwabo kuko aba agomba kubonana na muganga buri masaha abiri.
Ati “nzabanza nisuzumishe Malariya mbere yo gusubira mu rugo. Aha ntiwabona igitanda mbere y’uko ibise bigera byibura kuri kane cyangwa ufite ikibazo cyihariye.”
Gusa ngo ntibyamubabaza kuko ibitaro byakira abagore benshi bafite ibibazo bitandukanye by’inda, bityo bagaha ibitanda ababaye kurusha abandi.
Claudine Mukeshimana wari waje kurwaza mugenzi we avuga ko yabyariye mu bitaro bya Muhima inshuro ebyiri ntiyagira ikibazo n’abana be baba bazima.
Ati “sinavuga ko bagira serivisi mbi, bakora ibiri mu bushobozi bwabo. Abagore baza hano ni benshi kandi buri wese aba akeneye kwitabwaho by’umwihariko.”
Byibura abagore 25 babyarira mu bitaro by’akarere bya Muhima, akenshi umubare wabo uba uri hejuru y’ibitanda bihari.
Dr Rutagengwa avuga ko guha igitanda umugore utwite biterwa n’uko yaje ameze.
Ati “bamwe baza bataranatangira ibise, abandi bakaza bafite ibibazo byihariye tugahita tubajyana mu rwererero.”
Mu rwererero, haboneka gusa ibitanda 10 bigahabwa ababyeyi bafite ibise bigeze kure, mu gihe abafite ibikiri hasi bashobora kuguma mu bitaro bakurikiranwa na muganga ariko ntaho bafite bari kubarizwa hazwi.
Usibye no mu rwererero kandi, Dr Rutagengwa avuga ko n’aho gushyira abagore babyaye hari ubwo haba hadahagije, rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko ababyeyi 2 baryama ku gitanda kimwe.
Ati “nta kibazo cyihariye biteje ariko dufite ibitanda byinshi tugacumbikira neza ababyeyi batugana byarushaho kuba byiza.”
Ababyaza badahagije
Dr Rutagengwa avuga ko ibitaro bifite ababyaza 19 bakora mu byiciro. Ku munsi hakora batanu na ho nijoro hakora bane.
Iyo umubyeyi ari kubyara haba hakenewe byibura ababyaza babiri, umwe uyoboye igikorwa n’umufasha we.
Ati “nk’urugero niba ababyeyi babiri bari kubyara mu gihe kimwe nijoro, ba babyaza bane bose baba bafite akazi ku buryo abasigaye batabona ubitaho.”
Ibitaro ubundi byagashatse abandi bakozi ngo ariko kubera ubushobozi buke ntibishoboka kuko byibura 30% by’abarwayi bivuriza muri ibi bitaro ntibagira mituweri kandi ntibabasha kwishyura.
Ati “rimwe na rimwe minisiteri iyo ibonye abandi bakozi iratwongerera ariko n’ubundi baracyabura.”
Ibitaro bya Muhima byakira byibura abarwayi 200 ku munsi, abenshi muri bo ni abagore batwite.
Ikiri gukorwa
Dr Rutagengwa avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bwatangiye kuvugana n’abakozi mu byiciro bitandukanye kugira ngo harebwe imbogamizi zihari n’uburyo zakemurwa kugira ngo serivisi zirusheho kunoga.
Ati “Ibibazo bizahoraho ariko tureba bwa mbere na mbere ikinyabupfura cy’abakozi. Akazi kacu gasaba ubumenyi ariko na none gasaba kuba ugakora agakunze. Guhorana n’abarwayi bishobora gutuma umuntu agira umunaniro ukabije ariko tugomba buri gihe kuba turi mu murongo. Ni yo mpamvu tugomba kuzamura morale y’abakozi.”
Fulgence Kamali umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC avuga ko Minisiteri y’ubuzima mu gihe gito izasohora raporo igaragaza iby’urupfu rwa bariya babyeyi babiri nyuma yo gukora isuzuma ryimbitse.
Ati “Minisiteri ntiyafata icyemezo ishingiye ku marangamutima. Hari gukorwa igenzura rya kinyamwuga kugira ngo hamenyekane impamvu nyazo zateye imfu za bariya babyeyi. Abaganga babereyeho gukiza, iyo rero batabigezeho, ntitwavuga ko bagize uburangare ntacyo dushingiraho. Mu gihe gito tuzatangaza ibyavuye mu igenzura.”
Mu gihe raporo izagaragaza ko abantu batakaje ubuzima bwabo kubera uburangare, abaganga babugize bazahanwa bikurikije amategeko agenga umwuga.
Gusa na none ngo abarwayi na bo bakwiye kujya bavuga ibibazo bahuye na byo kwa muganga binyuze mu nzira zashyizweho.
Ati “kuri buri rugi mu bitaro haba hariho nomero za telefoni z’abakozi, kuri buri taburiya y’umuganga haba hariho izina rye, hari kandi umurongo utishyurwa abantu bahamagaraho mu gihe bagiriye ibibazo kwa muganga. Abarwayi bakoreshe izo nzira zose zabashyiriweho mu gihe bahawe serivisi mbi.”
Ibitaro bya Muhima biri mu byavuzwemo serivisi mbi muri uyu mwaka ushize kugeza ubwo Minisitiri ubwe yagiyeyo mu igenzura asuzugurwa n’umuforomo binamuviramo guhagarikwa.