Sosiyete rukumbi y’Abanyakoreya icuruza internet ya 4G mu Rwanda yugarijwe n’ibihombo.
Sosiyete y’Abanyakoreya icuruza internet yo mubwoko bwa 4G mu Rwanda KTRN yugarijwe n’igihombo gikomeye nkuko bitangazwa n’ikigo cy’umutekano muri Amerika United States Securities and Exchanges Commission.
Iyi sosiyete y’abanyakoreye bahuriyeho n’u Rwanda kuko leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ingana na 49% yahombye miliyoni 25.1 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2018 iki gihombo kikaba gikabakaba miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi sosiyete ya KTRN ikorera mu Rwanda niyo yaranzwe n’igihombi gikomeye kuko izindi zikorera ahandi ku Isi muri uyu mwaka zungutse akabakaba miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika.
Ubuyobozi bw’Iyi sosiyete buvuga ko buranguza igicuruzwa cyayo cya internet ya 4G ku mafaranga macye gusa abayirangura bo bakayigurisha abanyarwanda ku mafaranga menshi akaba ari kimwe mu biyishyira mu gihombo.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo KTRN yirukanye umuyobozi mukuru wayo imusimbuza Dae Heak ivuga ko imwitezeho kuzayifasha kurwanya ibihombo ikomeza guhura nayo umwaka ku wundi.
Iyi sosiyete yihariye isoko ryo gutanga internet ya 4G mu Rwanda si ubwammbere ihuye n’igihombo kuko hagati y’umwaka wa 2014 na 2017 nabwo hagaragajwe igihombo yahuye nacyo cyanganaga na miliyoni 73 z’amadolari ya Amerika.
Rwandanziza