Site icon Rugali – Amakuru

Ese umwe mu bashumba b’imari ya Kagame witwa Alex Kanyankole arazira iki?

Mwumvishe! Ubwo uyu mugabo Kanyankole Alex yatabwaga muri yombi nigeze gucyeka ko byaba byari bigamije ubutabera; nyamara maze gusoma uko urubanza rwagenze ejo nahise ncyeka ko bashaka gusa kumukubita akanyapfu cyangwa kumwumvisha.

Uyu mugabo azwi kuba yarubahaga abajenerali bidasanzwe kuburyo yemeraga gukoreshwa nabo.

Kugiti cye muzi nk’umuntu watoneshaga bidasanzwe. Aho yanyuze hose mukazi nko Mukarere ka Nyarugenge, Sonarwa, Ocir Café, Naeb, Brd,.. hose yabaga afite abakozi yimukana nabo.

Amakuru yangezeho yemeza ko azwiho gutonesha kuburyo umwe mubampaye amakuru bambwiye ko bari biteze ko bazamubaza abakozi bakurikira bavanye nawe Uganda nka Kabakire John, Kirenga Leonard, Musoni Noel, Jennifer, Serudodo, n’abandi bakobwa babasajya 3 bahemberwaga kumutekera icyayi kukazi. Abo bose ntakizamini kizwi bigeze bakora yaba ikibinjiza muri Ocir Café, yaba ikibajyana muri Naeb.

Uyu Kanyankole Alexis yari umushumba mwiza w’imitungo y’ibukuru no muri RPF yari amaze gutumbagizwa bidasanzwe.

Ku giti cyanjye ndamushimira ko yanyizeraga mubyo twakoranye ndetse nkamushimira ko nubwo yiyemeraga cyane jye yampamagaraga.

Umwe mubakoranye nawe bajya bibuka agashya yigeze gukora agaha abantu 2 akazi ntakizami bakoze umwe akamwohereza mu Karere ka Ngoma undi mukecuru mu Karere ka Kayonza aba bombi byemezwaga ko batari barize na segomderi kandi umwanya wabo usaba uwize Kaminuza.

FPR iba ifite files yandikamo intege nkeya za buri muntu, murizo ntege nkeya zawe iyo ugiranye akabazo n’umwe mubikomerezwa izo ntege nke zawe baba bafitiye amakuru ahagije nizo bakoresha kuguteza isi no kugucisha bugufi.

Kuba batakuruye iby’abo bakozi bose yagendaga aha imyanya ntabizamini bakoze bahisemo kumurega ngo ruswa vurema!!!!

Twizere ko bazamurekura

Exit mobile version