Site icon Rugali – Amakuru

Ese Umuseke uhera he wemeza ko iyi nka yatemwe kubera ingengabitekerezo ya Jenoside?

Kicukiro: Mu bugome bukabije batemye inka y’uwarokotse Jenoside. Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Inka ya Mukurira bayitemye mu buryo bugamije kwica. Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye Umuseke ko gutema iyi nka byabayeho koko ubu bakaba bari gukurikirana. Abatemye iyi nka bayisanze mu kiraro, bayitemye ijosi inshuro zirenze imwe bagamije kwica.

 Iyi nka ni iyo Mukurira yari yarahawe muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda ngo yiteze imbere. Abakoze ubu bugizi bwa nabi bari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi, abaturage ndetse na Police.

Amakuru agera k’Umuseke atangwa n’abaturanyi ba Ferdinand ni uko iki gikorwa ngo cyaba gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umwaka ushize mu bihe byo kwibuka Jenoside i Karongi naho batemye inka y’umwe mu barokotse hagamijwe kumutera ubwoba.

Inka bayitemye ijosi mu buryo bukabije cyane

Mu karere ka Kicukiro

Mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version