Site icon Rugali – Amakuru

Ese umuryango w’abanyamakuru b’abanyarwanda hari icyo uzamarira itangazamakuru ryazahaye mu Rwanda?

Umuryango w’Abanyamakuru b’Abanyarwanda uharanira Iterambere Rirambye (RJSD: Rwanda Journalists for Sustainable Development) urimo gutegura umuhango wo gutangiza ibikorwa byawo ku mugaragaro, nyuma yo kubona ibyangombwa byemewe biteganwa n’amategeko bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ku miryango idaharanira inyungu ikorera mu Rwanda.

Ni umuhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama itegerejwe ku wa Kane ku italiki 25 Gashyantare 2021, saa yine za mugitondo Iyi nama izakorerwa ku ikoranabuhanga rya Zoom, ndetse inyure imbonankubone ku zindi mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook n’izindi, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nkuko biteganwa na Minisante na OMS.

Muri iyi nama hazaberamo ibiganiro bitatu, byose bigamije kugaragaraza imigabo n’imigambi y’umuryango ‘RJSD’ no kwakira abanyamuryango bashya bifuza kwinjira mu muryango. Ikindi kandi ibi biganiro byose bizagaruka kuri gahunda ziteganywa imbere, harimo no gufasha abanyarwanda kumenya amakuru no gusobanukirwa byinshi ku cyorezo cya Covid-19 kimaze gihangayikisha abatuye Isi muri rusange.

Muri 2019 ni bwo abanyamakuru  bo mu bitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD ‘Rwanda Journalists for Sustainable Development’ bagamije gufasha Abanyarwanda muri rusange kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n’uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri buri wese, cyane cyane amakuru agamije iterambere, icyo bise “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT” mu rurimi rw’icyongereza.

Abashinze uyu muryango bagamije gutanga ubufasha ndetse n’ubujyanama ku banyamakuru bakizamuka n’abakiri bato muri uyu mwuga.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Ntawirema Celestin umuvugizi w’uyu muryango, avuga ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n’ubufasha ngo kuko bidakozwe byazateza icyuho gikomeye igihe aba banyamakuru bubatse amazina baba bamaze gusaza bataratoje abanyamakuru batoya.

Yagize ati: “Urabona hano mu Rwanda tumenyereye ko abanyamakuru basanzwe bafite amazina azwi ko ari bo bagenda bahinduranya ibitangazamakuru bitandukanye. Hakaba n’abandi banyamakuru bakinjira muri uyu mwuga, ariko ugasanga haracyarimo urugendo muri iki kiciro cy’aba banyamakuru bashya, kuko bidapfa koroha kubona igitangazamakuru bakorera badasanzwe barubatse amazina akomeye muri rubanda”.

Asobanura ko mu byo uyu muryango ugamije harimo no gufasha iki cyiciro gukomeza kongera ubumenyi n’ubuhanga kugeza binjiye mu kazi, ati: “Mu byo tuzafasha iki cyiciro harimo kubafasha kubona amahugurwa no kubafasha kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kubinjiza mu kazi kabaha umusaruro ubageza ku iterambere rirambye.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hakiri umubare munini w’abanyamakuru biga itangazamakuru mu Rwanda, ariko barangiza ntibakore ibyo bize ngo kuko uretse kuba n’isoko ry’umurimo rikiri ritoya, ku rundi ruhande ngo kubona akazi biracyagoye ku banyamakuru bashya naho bakabonye ntigakorwe nk’umwuga wabageza ku iterambere. Kuri Ntawirema yemeza ko imbuga nka YouTube channel ari indi mbogamizi ku itangazamakuru abantu bari kwirengagiza, kandi ishobora kuzateza ikibazo mu gihe kiri imbere mu ruganda rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Asobanura ko abakora aka kazi bakwiye kongera kwibutswa amahame rusange agenga abanyamakuru yaba mu Rwanda no ku Isi hose.

Ati: “Reba nk’urugero, abantu batangiye kwinjira muri uyu mwuga batarawize, nta n’amahugurwa bafite, bityo ugasanga ibintu biri kwivanga mu buryo butari bwiza. Harasabwa ibintu byinshi nkuko uyu muryango wacu ‘RJSD’ turi guteganya gukorana na Leta n’izindi nzego zireberera inyungu z’abanyamakuru, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, tukabahugura, tukabongerera ubumenyi bagakora neza”.

Mu bindi bikorwa RJSD iteganya, harimo gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza yigisha itangazamakuru n’itumumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n’amashuri yisumbuye. Ni mu rwego rwo gufasha abiga muri aya mashuri kubongerera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi kinyamwuga.

Exit mobile version