Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Ese Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yishwe na nde yazize iki?

Nkunzurwanda Muhirwa: “Abishe Nyakwigendera Alexia Mupende ntaho batandukaniye n’abishe Nyakwigendera CSP Hubert Gashagaza, umurundikazi Olga bahanuye muri hoteli, Iragena Illumine, Nyakwigendera Christine Ilibagiza, Assinapol Rwigara, Umucuruzi Rwabukamba, Dr Emmanuel Gasakure, Me. Toy Nzamwita, Padiri Karekezi, Niyomugabo Gerard n’abandi benshi… Uyu mukozi ibyihebe bimwegetseho URUSYO!”

????

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

8-01-2019 – saa 22:27, IGIHE

Umunyamideli wabigize umwuga Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mukobwa yiteguraga ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka. Bivugwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo amukase ijosi ahagana saa moya n’igice z’ijoro.

Urebeye kuri WhatsApp ye, bigaragara ko yaherukaga kuyikoresha saa moya n’iminota itandatu z’umugoroba.

Umuntu umwe wo mu muryango we yavuze ko bamenye amakuru y’urupfu rwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.