Umujyi wa Kigali urahakana kuba umuranga w’amazu y’imiturirwa. Umujyi wa Kigali urahakana ko gutanga igihe ntarengwa cyo kwimura abakorera ubucuruzi mu nzu zo guturwamo, bitagamije gushakira abakiriya abubatse imiturirwa .
Rwomushana Augustin, uyobora ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali, yabivugiye mu kiganiro “Ubyumva ute?“ kinyura kuri KT Radio, Radiyo y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today.
Muri icyo kiganiro Rwomushana yavuze ko gutanga umunsi ntarenga wo kwimurira ibikorwa by’ubucuruzi mu nzu zabugenewe, bigamije kugabanya akajagari, buri kintu gikorerwa aho cyagenewe.
Yagize ati” Ubukangurambaga buriho ni ubwo kuvana abantu mu nzu zagenewe guturwamo, tubajyana mu nzu zagenewe ubucuruzi.
Bibaye ari ugushakira abakiriya ayo mazu nk’uko bamwe babivuga, hashyirwaho itegeko ko ubucuruzi bwose bujya muri iyo miturirwa gusa, n’abakoreraga mu mazu yemewe y’ubucuruzi bagategekwa kwimuka bakaza muri iyo mituritwa.”
Uyu muyobozi kandi yasabye abakorera ubucuruzi mu mazu yagenewe guturamo kuzubahiriza igihe ntarengwa bahawe cy’amezi atatu, cyo kuzaba baramaze kwimukira mu mazu yabugenewe.
Ati”Mu Mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2017 abantu basabwe kuba bamaze kwimukira mu mazu yabugenewe, kandi abatazabyubahiriza bizabagiraho ingaruka.”
Muri iki kiganiro kandi Rwomushana ahumuriza abafite impungenge zo guhendwa muri aya mazu, avuga ko Umujyi wa Kigali wamaze kugirana ibiganiro na ba nyirayo, mu kugabanyiriza ababagana ibiciro.
Ati” Ntihagire uhangayikishwa no kwimuka kuko Umujyi wa Kigali wagiranye ibiganiro na ba nyiri aya mazu kandi bemeye kugabanya ibiciro.”
Yongeyeho kandi ko muri aya mazu hamaze gutegurwa uburyo bwo kurwanya akajagari ka serivise zizayatangirwamo, avuga ko ntahantu uzasanga utubari dufatanye n’ibiro kuburyo byabangamira imitangire ya serivise muri ibyo biro.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abakorera ubucuruzi mu mazu yagenewe guturamo, mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2017 bagomba kuba baramaze kwimukira mu mazu yagenewe ubucuruzi.
Rwomushana avuga ko bizeye ko abantu bazabishyira mu bikorwa nta gahato, mu rwego rwo gushyira ibintu mu mwanya wabyo.
Kigalitoday.com