Site icon Rugali – Amakuru

Ese umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa, Junior, azavuga aruko bishe nyina Janet na mushiki we Teta Gisa?

Eric Gisa Rwigema Junior

Maze kumva ikiganiro cyahise kuri Radio Itahuka nifuzaga ko buri mu nyarwanda wese yakumva yaba ari uwifuza impinduka mu Rwanda yaba ari ukunda Kagame wahisemo kwemera ibibi byose Kagame akorera abanyarwanda nkanswe niyo yakwica abavandimwe be, nifuje kugira icyo mvuga ku rupfu rwa Joy Agaba, mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema, nta gushidikanya niwumva iki kiganiro uribuhite wemera ko nawe yishwe na Kagame nkuko yishe musaza we Gen Rwigema.

Mbere na mbere ariko reka mbanze nihanganishe umuryango wa Joy Agaba, umugabo we n’abana be ariko cyane cyane nyina wa Gen Fred Gisa Rwigema byumvikanye muri iyi iki kiganiro kuri radio itahuka tugiye kubashyiriraho ko yashavujwe cyane n’urupfu rw’umukobwa we Joy Agaba kuburyo ejo mwumvise ngo nawe yitahiye ntibizabatangaze kuko agahinda afite yatewe no kuba bongeye kumuhekura karengeje ukwemera.

Mbere yuko ngira icyo mvuga kandi nshaka kubwira abo mu muryango wa Gen Fred Gisa Rwigema bongeye guhekurwa na Paul Kagame, ndifuza ko buri munyarwanda wese yakumva iyi nshuti y’umuryango wabo kwe Gen Rwigara yatinyutse ikiyemeza kugira icyo itangariza isi yose itabariza umuryango we Gen Rwigema.

Namwe numurangiza kumva iyi nshuti yatabarije umuryango wa Gen Rwigema muribuze kwibaza ikibazo nkicyo nibajije niba koko Kagame afite umutima w’umuntu cyangwa inyamaswa? Nkuko nari mbivuze hejuru maze kumva uyu muntu numvise ari ngombwa ko ngira icyo mbwira uyu muryango wa Gen Fred Gisa Rwigema. Byumwihariko ubu butumwa nabugeneye umugore wa Gen Rwigema Janet Rwigema, umuhungu we Junior, Eric Gisa Rwigema n’umukobwa we Teta Gisa Rwigema. Gusa mbere yo kugira icyo mvuga ndashaka kwibutsa abanyarwanda amagambo Diane Shima Rwigara aherutse kuvugira kuri BBC Gahuza mu minsi yashize aho yagize ati: “Aho kunigwa n’ijambo wanigwa na Kagame”.

None igihe kirageze na Janet Rwigema, Eric Gisa Rwigema “Junior” na Teta Gisa Rwigema, bashire ubwoba maze biyemeze kuvuga ibibi babona ndetse n’akarengane bakomeje kugirirwa na Kagame. Reba Joy Agaba arishwe kandi yishwe ntacyo avuze. None se aho kugira ngo anigwe na Kagame ntacyo avuze, ntibyari kuruta akanigwa azira amagambo yavuze? Nimuhaguruke rero muvuge kuko aho bukera namwe Kagame arabakurikiza Joy Agaba nawe ugiye akurikiye musaza we Gen Fred Gisa Rwigema ngo nuko yaba yaragize icyo avuga nyuma yo kumva ibyatangajwe na Maj Mupende Michel wemeje ko Rwigema yishwe na Kagame.

Uruzi nibura iyo Joy Agaba apfa amaze kuvuga k’umugaragaro ko musaza we Gen Rwigema yishwe na Kagame, nibura benshi twari kubibonamo byinshi harimo no kurengera cyangwa kumuhorera. None se ko Kagame akomeje kubatoteza muzaceceka kugeza ryari? Wenda mwe mukiri mu gihugu birumvikana ariko Junior, umuhungu wa Gen Rwigema, uri hanze muri Amerika (USA) ategereje iki ngo agere mu kirenge cya se maze ahaguruke avugire umuryango we cyane cyane nyina Janet Rwigema na mushiki we Teta Gisa Rwigema bari mu menyo ya rubamba? None se Juniro azatangira kuvuga Kagame amaze kuniga nyina na mushiki we cyangwa yabahaye ya mazi ya Dan Munyuza nka nyirasenge Joy Agaba?

Gen Fred Gisa Rwigema n’intwari kuri benshi mu banyarwanda ntacyatuma tutavuga ko mubo yabyaye harimo intwari cyangwa abashobora kwerekana ubutwari. Njye nta wundi mpamagarira gushira ubwoba uretse Junior, Eric Gisa Rwigema, maze ahaguruke avugire umuryango we naho ubundi bose bazapfa nk’ibimonyo. Reka ndangize kandi mbwira uyu muryango cyane cyane Junior ko hari abanyarwanda benshi biteguye kumujya inyuma byashoboka akaba yasoza ikivi cya se wifuzaga kubona u Rwanda abahutu, abatwa n’abatutsi bose bibonamo.

None Kagame amaze kugira u Rwanda irimbi aho buri munsi inzirakarengane nka Joy Agaba badasiba kwicwa, aho u Rwanda rwahindutse gereza Kagame yirirwa afunga abantu abaziza kuvuga ibyo adashaka none ageze aho afunga imipaka ngo nta munyarwanda wemerewe kujya Uganda. Ndangize mbwira Junior ko naramuka nawe bamwishe atavuze benshi tuzamubona nk’ikigwari ariko tuzamwita INTWARI nka se umunsi bamwishe bamuziza ko yiyemeje kuvugira nyina umubyara ndetse na benshi bo mu muryango we barimo gutotezwa na Kagame.

Exit mobile version