Site icon Rugali – Amakuru

Ese ukeka ko abatutsi batahizwe muri 94?

Yanditswe na Pam Philios

Niba ubyumva utyo uribeshya ngendeye kubyo nabonesheje amaso yange, inkoramaraso zari zakamejeje zihiga umututsi n’uzishyigikiye wese iyo si inkuru mbarirano nabibonesheje amaso yange!!! Nabonye umuturanyi atwikirwa inzu nta cyaha yakoze, nabonye umusore wiyubashye ashorewe n’ingegera zitanakaraba kuko gusa ari umututsi, nibuka umukecuru wahigwagwa anisaziye kuburyo nanubu ntumva icyo bamushakagaho … numvishe amasasu, mbona imihoro ibyuma bijojoba amaraso, ikamyo zuzuye imirambo ije gupakururwa, barieres zo kumara abantu … ibyo nabonye hari nibyo ntabasha kwandika gusa ni amarorerwa ntanuwo nifuriza kubirebesha amaso!

Ndihanganisha mwe mwese mwahizwe nemera ntashidikanya ko imwe mu mpamvu mwasigaye ni ukugira ngo muharanire ko ibyabaye i Rwanda bitazigera bigira ahandi hantu ku isi biba!!!

Bamwe muri mwe mwabaye impfubyi, abapfakazi, inshike … ntakindi navuga usibye kubihanganisha!!

Mukomere cyane bavandimwe

Exit mobile version