Site icon Rugali – Amakuru

Ese ubutegetsi iyo bushyize umuturage muri condition ituma azinga akarago buba bwumva amaherezo ari ayahe?

Inkambi y'impunzi z'abanyarwanda iri i Kalehe muri Kivu y'amajyepfo

Uziko iyo urwanda rutagira impunzi hanze ntamunyamahanga wari kuza kurutera. Uziko aho u Rwanda rwabereyeho ntahanga ryigeze ripfa kurutera uko ryiboneye! ? U Rwanda rwari rwarananywanye igihango na Karagwe Rukayishyingira kugira itazarutera CYANGWA ngo irugambanire. Wa mugani uvuga ngo u Rwanda ruratera nti ruterwa mwaba muwuzi?

Rero burya Ibintu byaje kudogera Ubwo UMUNYARWANDA yahagurutse agatera umunyarwanda! Umunyarwanda niwe nyirabayazana w’izi ntambara. Umunyarwanda niwe wazanye ibyo gutuma UMUVANDIMWE we ahunga ubwo yabanguriraga inkota kumwivugana. Byaraje burakomeza biraza birongera biraza umunyarwanda ku munyarwanda bakomeza bakocorana kugeza aho amahanga atangarira abantu bavuga rumwe ariko bagahora mu ntambara.

Bigeze 1959 Umunyarwanda noneho yatangiye guhungira mubaturanyi ahunze UMUVANDIMWE we ntibyarekeye uwahunze 59 Yakuranye ubugome abutewe nubuzima bwishyanga akura yumva azataha akirukana uwamwirukanye!

Byarabaye akaduruvayo katangiye muri1990,Karakomeza kugeza ubwo 1994 Buri munyarwanda yabonaga Imperuka yagwiriye u Rwanda! Imiborogo yakwiriye igihugu cyose bidatinze Umunyarwanda aba arenze imbibi. Wa mwana wari wazanye ubukana yaketse ko bikemutse agiye kureba abona igihugu kibaye igihuru.
Abantu bari bapfuye cyane Abandi bahunze nibwo yabonye ko atakica bose ngo ategeke abo bakuriye muri condition imwe aba atangatanze abahunze ashaka kubagarura ku ngufu ngo abone abo ategeka.

Umunyarwanda niwe wahise yicara kubutegetsi ariko biba ibyubusa impamvu zo gutahuka kuri bamwe zirabura kuko buri umwe yari AFITE impamvu zimuheza hanze! Ntibyatinze uwari watahutse Nuwo yarusanzemo batangira gusubira ishyanga! Bakomeje kwiyongera kugeza aho ubu buri wese aba yumva hanze yarwo ariho hari amakiriro!. Niyo mpamvu ubwiyongere bw’abana b’urwanda bari ishyanga buteye impungenge.

Rero igihe abavandimwe batari munsi y’igisenge kimwe uwo hanze ntashobora kwihanganira kunyagirwa iteka. Igihe cyose uzumva ko hanze hari impunzi ujye umenyako isaha iyo ari yo yose zigomba gutaha Bubi Na Bwiza.

Nta hanga rishobora gutera u Rwanda! Runatewe rwaterwa nabo RWIBYARIYE. Ibi rero nibidahagarara RUZASIGARAMO ABASHINWA N’ABAHINDE TWE TWARAGIYE IJABIRO KWA JAMBO ABAGOME NABO BARI KWA SEKIBI na nyamunsi.

U Rwanda n’abarwo murakagire Imana ,Imvura ,Inka, Amahoro n’Imigisha.

Rungu Victory

Exit mobile version