Site icon Rugali – Amakuru

Ese ubundi Kagame yatubwiza ukuri baramutse baramushyizeho igitutu ngo afungure Victoire Ingabire?

Rwanda: Kagame nta gitutu yashyizweho cyo kubabarira Ingabire Victoire. Perezida Paul Kagame yatangaje ko nta gitutu yashyizweho cyo kubabarira no gufungura Madame Ingabire Victoire utavuga rumwe na leta y’icyo gihugu. Ibyo yabivuze mu ijambo yagejeje ku nteko nshingamategeko nyuma yo kurahiza abadepite baherutse gutorwa. Perezida Kagame yavuze ko imbabazi yatanze aribwo buryo bwo gukemura ibibazo no kubaka u Rwanda; asaba abafunguwe gucisha make cyangwa bakisanga basubiye muri gereza.

Mu mpera z’icyumweru, Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa zirenze ibihumbu 2 muri zo harimo Ingabire Victoire umuyobozi w’ishyaka rua FDU inkingi ritaremerwa mu Rwanda, n’umuhanzi Kizito Mihigo bombi bari barakatiwe ibihano bitandukanye nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibyo gushaka gutembagaza ubutegetsi bwe.

Exit mobile version