Ukurikije ibiri kubera mu gihugu cy’u Rwanda, ese ubwiyunge burashoboka? Ese abahutu n’abatutsi bazongera babane nk’uko byari bimeze mbere ya Jenoside? Biragoye ko habaho ubwiyunge mu gihe abatutsi batari bemera ko n’abahutu b’inzira karengane bahohotewe, bakicwa na RPF Inkotanyi kuva intambara yatangira kugeza magingo aya.
Mukansanga Clarisse wari Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ejo yatanze ibaruwa isaba kwegura, ku mugoroba yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyi nkuru yasohotse mu museke taliki ya 12/05/2018
Ejo mu gitondo, we na mugenzi we Uwanzwenuwe Théoneste wayoboraga akarere ka Nyabihu bandikiye Njyanama basaba kwegura. Aba bayobozi bombi beguye barazira ko ari abahutu. Niba se koko bafite ababo bapfuye muri Jenoside, icyaha bakoze n’ikihe kugeza aho bafungwa? Kuki leta ya Kagame ikomeza kurwanya ko abahutu nabo bibuka ababo bazize ko ari abahutu?
Iyo ikinyamakuru Umuseke gishobora kikandika ko ubutegetsi bwa Kagame bwabasabye kwegura kugira ngo bashobore kubafunga babashinja ko ibyo babarega aribyo ko n’ikimenyi menyi beguye ku mirimo yabo. Iyi nayo twayita ingenga bitekerezo! Uwarusha Kagame n’agatsiko ke ingengabitekerezo n’inde? Ubu se nyuma y’ibi byose ubwiyunge burashoboka?