Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka
Mu ma saha saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, mu Murenge wa Kigali abantu bataramenyekana bateye Umurenge Sacco bica umuntu umwe wayirindaga undi baramukomeretsa.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abo bagizi ba nabi bateye uwo Murenge Sacco, uherereye mu Kagali ka Ruliba hafi ya Nyabarongo mu Mujyi wa Kigali bakica umuzamu umwe witwa Nsengiyumva Kassim waharindaga nyuma yuko bamuboshye undi mugenzi witwa Uwimana Jean Claude bakamukomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiyeIzubarirashe.rw ko polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itabara, ubu iperereza rikaba ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane amakuru yose y’iryo sanganya.
SP Hitayezu yagize ati “Muri iri joro ryakeye Polisi yamenyeshejwe ko mu Murege wa Kigali kuri Sacco yaho bita Kigali for Vision abantu bahateye, abantu tutari twamenya, tugishakisha, hateye noneho bica umuzamu waho, bamufashe baramuboha, bishoboke ko basanze asinziriye ntabwo twari twabimenya neza, hanyuma baramwica, mugenzi we baramukomeretsa.”
Polisi ikimara kubimeya yasanze uwo wakomeretse agihumeka, ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya CHUK na ho nyakwigendera akajyanwa ku Bitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeza ko abo bagizibanabi bari bagamije kwiba amafaranga ariko umugambi wabo ukaba utagezweho, nk’uko yakomeje abitangariza Izubarirashe.rw
“Bigaragara ko bashakaga amafaranga ariko ntabwo babashije kuyageraho kuko aho yari ari yari muri cofre-fort ntabwo babashije kuhagera kuko habananiye kuhafungura, dukeka ko muri uko kurwana bafungura hari umuturage wabyumvise, agiye kureba agira impungenge ni ko kujya kubwira irondo ryari riri aho hafi, riraza ariko basanga bagiye.”
SP Hitayezu yemeza ko irondo ryo muri ako gace kabereyemo iryo sanganya rikora n’ubwo ryatabaye rigasanga byabaye ndetse n’ababikoze bamaze kugenda.
Ati “Irondo rirakorwa kuko umuturage ukora akazi k’izamu ku rugo rw’umuturage yabyumvise ajya gutabaza irondo, ubwo rije, ubwo byumvikane ko ryari riri aho hafi rizenguruka kuko ntabwo ryicara ahantu hamwe, mu kuza rero ni bwo basanze abo ngabo bari bafite umugambi mubisha bagiye.
Polisi ivuga ko abarindaga uwo Murenge Sacco ari abazamu bahawe akazi atari abakorera amasosiyete acunga umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Ni abazamu basanzwe Sacco iba yarashatse ariko nyine bakabaha imyambaro y’akazi. Ntabwo ari Security companies zizwi.”
Polisi igira inama abantu bose bafite ibigo by’imari gukorana n’amasosiyete acunga umutekano ngo kuko ahantu hari amafaranga abajura bashobora kuhaza isaha n’isaha.
SP Hitayezu ati “Ubundi ahantu hari amafaranga nk’ayo cyangwa se imitungo ifite agaciro, ubundi iba igomba kurindwa n’abantu babifitiye ubushobozi, bafite ibikoresho byo kwifashisha mu gucunga umutekano , nk’uko rero bigaragara hariya ntabwo izo kampani zicunga umutekano ntabwo ari zo bakoreshaga, bakoreshaga abazamu basanzwe. Icyo dusaba rero abafite ibigo by’imari nk’ibyo turabashishikariza gukoresha kampani zishinzwe umutekano kuko akenshi iyo hagize uza ashaka kwiba akabona hari umuntu ufite imbunda cyangwa afite ibikoresho bigezweho ntabwo ashobora kuba yatinyuka kuba yahagera mu gihe abona ko hari umuntu ufite ubushobozi bumurenze.”
SP Hitayezu yunzemo agira ati “Turanashishimariza ibigo nk’ibyo ko hari amafaranga baba badakwiye kurenza kuko hari izindi banki ziba zifite ubushobozi buhagije, mu gihe badafite ubwo bushobozi bwo kuba bakoresha izo kampani bakaba hari amafaranga runaka bajya bayimurira mu bigo by’imari bifite ubushobozi bwo kubungabunga umutekano w’amafaranga y’abaturage.”
Izuba Rirashe