Ariko nkubu abahutu bafashe ubutegetsi, barangiza bagakomeza ihame n’ikinyoma bya FPR ko nta moko akiba mu Rwanda barangiza bakiharira ubutegetsi bwose n’ibyiza by’igihugu n’ubukungu bagaha gusa akazi umututsi uzi kugenda akoma amashyi inyuma ya Perezida nka Rucagu nabwo kdi bakamushyiriraho umuhutu wo kumucunga kdi bagakora kuburyo atazigera amenya amabanga yibyo yitwa ko akuriye, bakajya bamwibeta bagakora utunama n’ama rapport y’ibigomba gukorwa muri Ministere ayoboye,
Hanyuma umututsi urebye umuhutu gusa akimyoza cyangwa akamusitaraho bagahita bamutambikana mw’izina ry’ingengabitekerezo agakatirwa imyaka 15 ubwo abatutsi baceceka ngo ibintu ni sawa? igisubizo ni oya! niba rero bataceceka nange kimwe n’abandi bifuriza u Rwanda amahoro no kubona abana b’u Rwanda babana mu mahoro, ntiduteze guceceka ngo turebere abahutu bafatwa nk’abaja n’abagererwa mu gihugu cyabo, aka karengane kavanze n’agasuzuguro nzakarwanya kugeza nshizemo umwuka!
Nifatanyije kdi n’abatutsi bashyira ku gaciro badashyigikiye ubu buhezanganguni n’ivanguramoko bya President Paul Kagame n’abakozi be hamwe n’abandi batutsi bishwe cyangwa bafunzwe n’agatsiko bazira kuzana impinduka ziringaniza abana b’u Rwanda nta mwiryane. (Deo Mishaidi, Kizito,….)
Benito Kayihura