Paul Kagame n’agatsiko ke kibumbiye muri FPR barica umuhutu, umututsi iby’abatwa byo ntimubimbaze bashatse no kubambura izina ryabo. Umuturage aranyagwa ibye izuba riva kuburyo no guhinga ibihingwa byo kurwanya inzara bibujijwe.
None abasore n’inkumi z’abanyarwanda batsikamiwe bahisemo guceceka gusa? Ese ubu Diane Rwigara ntaberetse ko burya byose bishoboka? Inzara, akarengane, kunyerezwa, kubuizwa epfo na ruguru n’ibindi bibi byose bishoboka nibyo Paul Kagame n’abambari be bazaniye abanyarwanda. None umugani wa Diane Rwigara tuzaceceka kugeza ryari?
Ubu urugamba tugezemo rurasaba ibikorwa byinshi amagambo make. Aba banyapolitiki bakomeje kuturangaza bashinga amashya uko bwije n’uko bukeye iyo za Buaraya natcyo bazatumarira. Dukwiye kubihorera tugahagurikira kwibohoza.
Marie Claire Uwayezu