Site icon Rugali – Amakuru

Ese ubu bujura n'ubwicanyi hirya no hirya mu gihugu byaba ari ingaruka z'inzara NZARAMBA?

Gitwe: Nyuma y’ijoro hishwe umuntu, ibisambo byibasiye urugo rw’umuturage
Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuwa kane abantu bataramenyekana bahitanye umugabo witwa Aminadab Twagiramungu, mu ijoro ryakeye, ibisambo bitaramenyekana byibasiye urugo rwa Uwababyeyi Odette, bacukura inzu batwara ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo n’ibindi byo muri ‘salon’.

Munsi gato y’idirishya ry’inzu niho bacukuye.

Urugo rwa Sinabimenye Maharariel na Uwababyeyi Odette batuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango rwibasiwe n’ibisambo byarwibye bicukuye inzu.
Ibikoresho byibwe muri salon birimo Televiziyo, Radio, Lecteur DVD, Decodeur, abajura bakaba babisohoye munzu babinyujijwe mu mwobo bari bacukuye hafi y’idirishya.

 Ndatimana Jean Pierre, umuzamu ku muturanyi wa Sinabimenye Maharariel waraye yibwe, yatubwiye ko ubwo ibisambo byibaga umuturanyi we, byahise biza no kwiba aho ashinzwe kurinda maze bagasanga ari maso bakarwana inkundura.

Yavuze ko yabonye abagabo babiri, ndetse mu kurwana ababuza kwiba aho arinda ngo yabonye bafite bimwe mu bikoresho bari bavuye kwiba kwa Sinabimenye.
Ati “Banteye mu ma Saa cyenda na 40, baraza turarwana, ndataka mbura abantu bantabara, twaranye nk’iminota 30, mbonye mbaye umwe banesheje ndiruka nkiza amagara yanjye ndiruka ndeba ahantu mbwika. Ni abantu bakaze bafite ingufu zirenze.”
Ndatimana ngo asanga muri Gitwe nta mutekano ugihari kuko banarwanye ataka akabura umuturage n’umwe umutabara.
Ati “Byantangaje ukuntu natakaga ntihagire untabara, n’umuturage wanyumvise yavugaga ati komera komera ndaje, ntiyaza, tuba twanabafashe ubundi, nta mutekano uhari muri macye.”
Arongera ati “Nk’umuturage ndasaba ko amarondo yabyutswa, umunyarwanda wese aho atakiye bakaba bamutabara vuba byihuse, iyo amarondo aba akiriho tuba twabafashe.”

Ndatimana Jean Pierre, Umuzamu uturanye n’urugo rwaraye rwibwe.

Uwababyeyi Odette, umufasha wa Sinabimenye Maharariel (utakiriho), yatangarije Umuseke ko inkuru yo kumenya ko baraye bibwe bayimenye mu gitondo ubwo umuturanyi yaranyuze ku irembo akabona inzu bayitoboye, basanga bibwe nibwo bahise bashakisha uburyo bayisana.

Uwababyeyi Odette, waraye yibwe n’ibisambo bitaramenyekana.

Aha i Gitwe kandi, mu rukerera rw’ejo kuwa kane abantu bataramenyekana bishe umuturage wari umuhinzi mworozi w’ikitegererezo muri aka gace witwa Aminadab Twagiramungu, uyu yicishijwe ibyuma ngo azira guhangara amabandi nk’uko bamwe mu baturage babibwiye Umuseke.
Muri Gitwe hamaze iminsi hibwa n’ibisambo bikoresheje uburyo bwo gupfumura inzu, dore ko tariki ya 4 Kanama 2016, nabwo abajura bataramenyekana muri Centre ya Gitwe rwagati bacukuye ‘Papeterie ISANGE’, bayibamo ibintu byinshi birimo na za mudasomwa.

Urebeye imbere mu nzu aha niho ibisambo byacukuye.

Nyuma yo kwibwa bahise basana aho bacukuye umwobo.

Ameza yariho Televiziyo na Radiyo bahasize umugozi gusa.

Ba nyir’urugo nubwo bibwe barashima Imana ko ibisamo bitabahitanye.

Photos: Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Exit mobile version