Amakuru agera kuri Rugali nuko Speciose Mujawayezu ubu akaba ari Minisitiri muri Guverinoma ikorera hanze iyobowe na Padiri Nahimana Thomas ngo yaba ari mubantu bakoreshejwe mu guhimbira ibyaha by’ibinyoma byakoreshejwe mu gufunga INTWARI yacu Victoire Umuhoza Ingabire. Twatangiye iperereza ryacu niturirangiza tuzabagezaho imyanzuro yacu.
Hagati aho dore bimwe mubyo turimo kwifashisha dukora iperereza namwe hagati aho mwibere abacamanza.
Hasi kw’ifoto ni Mujawayezu Speciose
Tega amatwi Kalisa Mubarak uzi neza Mujawayezu waganiye na Radio Itahuka asobanura uburyo azi neza ko Mujawayezu yakoreshejwe mu gufungisha Ingabire
Tega amatwi Speciose Mujawayezu ubwo yasubizaga Kalisa Mubarak wari wagize icyo amuvugaho kuri Radio Itahuka
Dore ifoto y’abaminisitiri bagize guverinoma ikorera hanze iyobowe na Padiri Nahimana:
Reba kuri iyo foto hasi wisomere mu gifaransa aho bavuga ko Speciose Mujawayezu yatumwaga na Victoire Ingabire koherereza amafaranga Vital Uwumuremyi wari major mu ngabo za FDLR. Ushatse gusoma iyo raporo yose KANDA HANO
Iyi video iri hasi n’agace Mujawamariya avugamo Victoire Ingabire mu kiganiro yagiranye na Simeon Musengimana kuri Radio ye Ijwi rya Rubanda yisobanura kubyo Kalisa Mubarak yari yamuvuzeho kuri Radio Itahuka muri 2014.