Iyi post irarebana n’icyaba gihitanye Sayinzoga Jean. Nyuma yo kuvuga ko yari muzima, DMI yibagiwe itangira gutangaza ikimuhitanye bamaze kubona ko abantu bayiketse.
Sayinzoga yari inshuti cyane na Gakwaya muramu wa Kagame, akongera akaba Sebukwe wa mwishwa wa Kagame Cyusa umuhungu wa Mushiki wa Kagame witwa Marci, washatse umukobwa wa Sayinzoga witwa Pichette. Uwo Pichette akaba mu myaka yari ishize yari mu bantu ba mbere bari iruhande rwa Jeanette Kagame, akora muri Minecofin, ubu akaba yarimuriwe muri Primature.
Sayinzoga akaba yari inshuti magara ya Leon Fundira musaza wa Christine Ilibagiza uherutswe kunigwa na DMI mu rugo rwe.
Abo bantu uko ari batatu, impfu zabo ntizisobanutse, kandi amakuru aturutse mu bantu bari hafi ya Sayinzoga nuko yari yararambiwe n’impfu zidasobanutse, ubutegetsi bubi bwa FPR n’ubwicanyi bwa RDF.
Ndaburira Abasaza bose n’izindi nyangamugayo z’abahutu cyane cyane Abatutsi babaye impunzi mu gihe cya 1958-1961, Kagame n’agatsiko ke k’abagande baraje babamare mushire kuburyo bw’umwihariko. Nta muryango numwe uzarokoka ubwicanyi bwa DMI ya Kagame kuberako bamaze kumenya ko Abatutsi batahukanye na FPR bamaze kurambirwa n’ubwo butegetsi, bakaba bifuza uwabakiza icyo cyorezo kibamazemo imyaka 23.
Icyitwa umusaza cyangwa umukecuru uciye ubwenge uri muri FPR, waba warayikoreye cyangwa uyikorera, mube maso. Ejo nimujya gushyingura Sayinzoga, muzibuke gusabira Imbabazi Urwanda n’Abanyarwanda kugira ngo Imana iduture umuruho tumazemo imyaka 23.
Mwa Ntore mwe nubwo bababeshya ngo azize Cancer y’Umwijima, namwe muri kuri List kuberako muhora mubaririza amakuru nyayo, ayandi mukayamenyera kuri FB, ubundi mukabiganira bucece.