Tega amatwi Umuherwe Rujugiro Tribert aho asobanura uburyo leta ya Kagame yamwibye imitungo ye none kubera iyo mpamvu akaba agiye kubaka uruganda rwa miliyoni 20 z’amadorari aho kurwubaka mu Rwanda. Hagati aho uru ruganda rukazaha akazi abagande benshi ndetse Rujugiro akazanatangiza imishinga muri ako karere azarwubakamo yo kugeza amazi meza kubahatuye ndetse no kongera ibiribwa byabo.
None se ibi nibyo kwihesha agaciro Kagame na FPR bahora baririmba? Ikinyamakuru Rushyashya twese tuzi ko ari icya DMI cyamwaye nyuma y’inkuru cyari cyasohoye kivuga ko Rujugiro arwaye ari mu minsi ya nyuma. Uzumve bakome bagire icyo babwira abanyarwanda. Gusa twizere ko DMI itazakurikirana Rujugiro muri Uganda ngo ishake kumwicirayo.
Iyumvire nawe Rujugiro mu kiganiro yagiranye n’ Ijwi ry’ Amerika:
Dore inkuru ikinyamakuru cya DMI cyari cyanditse kuri Rujugiro taliki ya 6 Gashyantare:
John Tabaro