Site icon Rugali – Amakuru

Ese Rudasingwa n'abagenzi be baba bahunze demokarasi muri RNC?

RNC n’umuryango wa politiki ukomeye kandi wunze ubumwe, inyandiko Theogene RUDASINGWA, Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe bashizeho umukono yuzuye mo ibinyoma n’urujijo, niyo mpamvu kimwe n’abandi banyarwanda cyane cyane abanyamuryango ba RNC bakwiye kubamagana kandi bakabasaba kwisobanura kunyandiko zidasobanutse barimo bakwirakwiza.
Ntamuntu numwe yemwe na Theogene RUDASINGWA ubwe waruta umuryango RNC , abarwanashyaka, abayobozi, ndetse n’abazatugana bagomba kumenyera amahame ya demokarasi; wakora neza cyangwa nabi igihe cyawe iyo kirangiye ugomba kureka abandi nabo bagashyiraho akabo.
Ibyabaye muri RNC bikwiye kubera abanyarwanda icyitegererezo ko kugera kuri demokarasi bigoye ariko bishoboka; abayobozi bumva ko bagomba kwirukana abayoboke badahuje ibitekerezo bagomba kumenya ko byahindutse, ngira ngo RUDASINGWA azajya ababera icyitegererezo; abayobozi bagomba kubaha amategeko cyangwa bo banyagitugu akaba aribo bafata inzira.
Kuba aba bagabo uko ari batatu bagiye sibyo kwishimira, ariko kuba ubwabo babonye ko bidashoboka gutegekesha igutugu muri RNC bikwiye gushimisha Abanyarwanda benshi rwose, ntawundi Kagame ugomba kongera kwimikwa muri organisation za politiki nyarwanda.
Iyi n’intambwe ikomeye ya demokarasi, ndahamya ko abayobozi bakuru bihuriro babonye uko aba bagabo uko aribatatu bakoze mubihe byashize, aho batudindijye kuburyo bwinshi butandukanye ubu biruhukije.
Abanyamuryango ba RNC aho bari bose bakomeze bunge ubumwe, RNC nimwe kandi umugambi ni wawundi, TUGOMBA KUBOHOZA ABANYARWANDA.
Faustin Rukundo

Exit mobile version