Ese iyicwa ribabaje rya Prof. Pierre Claver Kayumba ryaba rifite aho rihuriye n’isano afitanye na Gen Kayumba Nyamwasa cyangwa iyicwa rye ryaba ryaratewe n’amabanga ya Kagame na Jeannette Nyiramongi Kagame afite yaba yaravanye m’ umwuga we nk’umushakashatsi mu by’ubuvuzi mu Rwanda.
Prof. Pierre Claver Kayumba yari azi byinshi mu bikorwa bya Kagame birimo amanyanga ye n’ibigo bikora imiti byo mu bihugu bimufasha kugundira ubutegetsi no gukoresha abanyarwanda mu bushakashatsi no kugerageza inkingo n’imiti itandukanye by’indwara zitandukanye nka Malariya, kanseri, polio, Ebola, Igituntu … nibindi.
Tubibutse ko Prof Pierre Claver Kayumba yabaye umuyobozi mu kigo gishinzwe kugenzura ubushakashatsi bw’ibi bigo kuburyo azi neza ruswa irimo, imyitwarire idahwitse ndetse n’iterabwoba ry’abantu ubwo rishyirwaho kugirango ubu bushakashatsi bwibi bigo bikora imiti bikorana na Kagame n’umuryango we mu kumugaza Abanyarwanda.