Site icon Rugali – Amakuru

Ese polisi ya Kagame yaba yarashyiraga mu bikorwa ibyo Kagame avuga muri iyi video barasa Me Nzamwita?

Nongeye kureba no kumva Kagame muri iyi video aho avuga ko atazashidikanya kurasa umuntu uwari we wese uzashaka gusenya umuturirwa we wa Kigali Convention Center bihita binyibutsa urupfu rwa Me Nzamwita Toy. Kuba polisi yaravuze ko nta kundi bari kubigenza uretse kurasa Me Nzamwita mu kico kubera ko bari bafite ubwoba ko yashoboraga kwangiza cyangwa gusenya umuturirwa wa Kagame, byatumye nibaza niba umuntu atavuga ko polisi ya Kagame yibeshye kuko mu bantu batagobye kubarirwa mu bashaka gusenya cyangwa kwangiza umuturirwa wa Kagame Me Nzamwita ntiyagobye kuba muri aba bantu.

Cyakora icyo umuntu ushyira mu gaciro wese kandi ukurikirana neza ibyo Kagame avuga nuko ari muticumugambi. None Kagame atangiye gushyira mu bikorwa ibyo  yivugiye muri iyi video uri burebe hasi nubwo amaherezo azashiduka yarashe n’abahungu be umunsi bibeshye bagatwara imodoka itazwi bakibeshya bakarenga bariyeri iri kuri uyu muturirwa we wa Kigali Convention Center.

Iyumvire nawe aho Kagame avuga ko azica umuntu uwari we wese uzashaka gusenya umuturirwa we Kigali Convention Center:

Tony Kalisa
Umukunzi we Rugali
Kigali, Rwanda

Exit mobile version