Site icon Rugali – Amakuru

Ese nyuma ya Zambia, impunzi z'abanyarwanda muri Uganda niba batahiwe?

Abanyarwanda barashinjwa kurwana no guteza umutekano muke muri Uganda

Na Habineza Gabby , Kuya 2

Inzego zitandukanye zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zirashinja abanyarwanda guteza umutekano muke harimo kurwana hagati yabo mu gace ka Kiyindi ho mu Karere ka Buikwe ndetse no gukora uburobyi butemewe n’amategeko bakoresha ibikoresho bitemewe mu Kiyaga cya Victoria.
Ibi bikaba byaratangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe umutekano ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, Charles Mugabe nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 23 Mata,2016 abanyarwanda 34 bangiwe kwinjira ku butaka bw’iki gihugu bavuga ko berekeje mu gace ka Kiyindi kari ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria mu Karere ka Buikwe mu bikorwa by’uburobyi.
Aganira na Daily Monitor dukesha iyi nkuru Bwana Charles Mugabe akaba yaravuze ko Abanyarwanda baba mu gace ka Kiyindi bashinjwa ibikorwa by’urugombo bitandukanye.
Ati“Twakiriye amakuru aturutse ku buyobozi bw’Akarere ka Buikwe agaragaza ko abanyarwanda 600 bamaze gutura agace ka Kiyindi kari ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria bashinjwa uburobyi butemewe n’amategeko, kurwana hagati yabo ndetse n’abaturanyi no kutubahiriza imipaka iyuhaza Uganda Kenya na Tanzania aho bikunze guteza amakimbirane”
Ku bw’ibi ndetse n’izindi mpamvu twangiye aba banyarwanda ko binjira muri Uganda’’

Abanyarwanda bangiwe kwinjira ku butaka bwa Uganda
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku bijyanye no kongera umubare w’abanyarwanda mu gace ka Kiyindi n’ibyaha bashinjwa bizaganirwaho n’inzego zo hejuru kugirango haboneke igisubizo kirambye.
Mugabe avuga ko abantu bemerewe gutembera mu bwisanzure ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba gusa ngo ibi ntibiha urwaho abakekwaho ibyaha.
Uwitwa Williams Muganda akaba ari Umushoferi ku mupaka wa Gatuna aganira na Daily Monitor akaba yaragize ati“Twubaha amabwiriza y’Umuruango wa Afurika y’Uburasizuba ariko ni ukubera iki Abagande batisanzura mu kuba mu Rwanda nk’uko Abanyarwanda bakirwa muri Uganda?Umutekano ugomba gukazwa kuko gukomeza kongera umubare w’abanyamahanga mu gihugu cyacu bigira ingaruka ku mutungo kamere no ku ngengo y’imali”
Meya w’Umujyi wa Gatuna Nelson Nshangabasheija akaba yaravuze ko agiye gutegura inama izamuhuza n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu duce twegereye umupaka kugira ngo baganire kuri iki kibazo.
Amabasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Frank Mugambage akaba yaratangaje ko iki kibazi kitazwi.
– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abanyarwanda-barashinjwa-kurwana-no-guteza-umutekano-muke-muri-uganda#sthash.vEhRIr1x.dpuf

Exit mobile version