Yanditswe na Joyce Keza
Abakurambere nibo bavuze ngo n’ ibyaye ikiboze irakirigata. Noble Marara atubeshya ko ari muri opposition ariko ntacyo tuzakomeza kumufata nk’ikitso cya DMI ya Kagame na Munyuza nubwo twe muri opposition twubaha ibyitso ariko tukabibwira ko tuzi ko ari ibyitso.
Abazamwibeshyaho rero n’akazi kabo gusa ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ibyo yakoze yikoma abana ba Gen Rusagara n’ikimenyetso simusiga ko hari abamutumye ngo atange uburozi bw’amagambo ngo abazamwumva bamwe bamwera bazamire bunguri ibyo yavuze ku bana bagizwe impfubyi na Kagame ariko bahisemo guhaguruka nkabo kwa Rwigara bakavugira umubyeyi wabo ugiye kugwa muri mabuso ya Kagame none uyu mushenzi arimo gushinyagura! Umunnyi ngo yanga undi koko!
Ntagushidikanya Kagame na DMI ntibashaka ko hari abandi bantu bo mu miryango yiciye cyangwa yafungiye ababo nkabo kwa Rwigara batinyuka ngo batabarize ababo. Koko Noble Marara afite ikibazo ki niba abana ba Gen Rusagara bahagurutse bagatabariza umubyeyi wabo? Njye maze kumva ibyo Noble Marara yavuze anenga abana ba Gen Rusagara byahamije ko hari akandi kaboko karekare kamukoresha kuko kaziko niba kamutamitse ibyo avuga ku bana ba Gen Rusagara hari bamwe bamwera mubamwumva bazumva ko arimo kuvuga ukuri.
None se koko uyu Noble Marara mu minsi yashize ari mubagize gutya basunika cya kibuye cya RRM akaba yari n’umuvugizi wacyo none arihandagaje atangiye kwikoma abana ba Gen Rusagara aho kutubwira aho bageze babohora abanyarwanda Kagame agiye kutumaraho. Ndabizi ko hari abemera ibigambo Noble Marara avuga nanjye singiye kubabeshya kuko hari ibyo avuga kuri Kagame nkumva ndaryohewe ariko hari bimwe mubyo avuga bigasharira bikantera kwibaza uwo Noble Marara ariwe.
Nawe iyumvire ibyo yavuze ku bana ba Gen Rusagara byanyibukije ibyo yavuze kuri Diane Rwigara nawe amwikoma ngo arimo gushukwa na opposition iri hanze: