Site icon Rugali – Amakuru

Ese niki twakwigira kubanya Congo bamereye nabi Kabila natwe ngo duhaguruke turwanye igitugu cya Kagame na FPR?

RDC: Abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamaramaje kuzindukira mu myigaragambyo ku CyumweruHashize iminsi bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamagariye abayoboke bayo kwigaragambya, basaba Leta gukurikiza ibyumvikanyweho mu masezerano yitiriwe Mutagatifu Slyvestre ku bijyanye n’itegurwa ry’amatora ubusanzwe yagombaga kuba bitarenze umwaka wa 2017.

Ibintu ariko bikomeje kurushaho kuba bibi aho kugeza magingo aya habura amasaha atanageze kuri 24 ngo iyi myigaragambyo ibe.

https://youtu.be/ql-1SyocNXA

https://youtu.be/fUXq5fbt4tY

https://youtu.be/K6AHcZ1U1BI

Guverinoma ya Congo yamaganye iyi myigaragambyo ndetse yimana uruhushya rwo kuyikora, ikintu kigaragaza ko ishyamba atari ryeru hagati ya Kiliziya n’inzego z’umutekano zatangiye kuryamira amajanja mu rwego rwo kuzayiburizamo.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umujyi wa Kinshasa mu ijwi rya Visi Guverineri wawo Clément Bafiba, utangaza ko hari impamvu nyamukuru kuri iyi nshuro utazemerera abigaragambya kujya mu mihanda.

Imwe muri izi mpamvu ngo ni uko hakiri amaperereza agikorwa ku bwicanyi bwabaye ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize kandi na bwo bwakozwe mu gisa n’iyi myigaragambyo iteganyijwe.

Umujyi wa Kinshasa kandi ushimangira ko udashobora kwihanganira abategura imyigaragambyo banze kwitabira inama y’umutekano bari batumiwemo kuri uyu wa Gatanu ngo bagire ibyo baganira n’ubuyobozi.

Umuvugizi w’abategura imyigaragambyo, Léonie Candolo yatangaje ko nta wanze kwitabira iyo nama leta igira urwitwazo, ko ahubwo batumiwe habura isaha imwe ngo iterane.

Ikindi ngo hari abababuriye ko icyari kigambiriwe muri ubwo butumire, kwari ukubata muri yombi cyane ko benshi muri bo babaho mu bwihisho kubera gutinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi.

Sheikh Ali Mwinyi Mkuu ukuriye Ishyirahamwe ry’Abayisilamu muri Congo-Kinshasa na we yahamije ko Abayisilamu bazashyigikira bagenzi babo bo muri Kiliziya Gatolika nta kabuza.

Polisi ya Kinshasa na Monusco batangaje ko baryamiye amajanja hirindwa ko iyo myigarambyo yagira ubuzima bw’abantu ihitana.

Amatora ya Perezida uzasimbura Joseph Kabila ateganyijwe ku itariki 23 Ukuboza 2018. Imiryango mpuzamahanga ikomeje guhamagarira leta gutegura amatora anyuze mu mucyo nk’imwe mu nzira zatuma igihugu gisohoka mu bibazo bya politiki kirimo.

 

Abitabiriye imyigaragambyo yo mu mpera z’umwaka ushize
Source: Igihe.com

 

Exit mobile version